AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Manda ya 3 ya Sena iratangira uyu munsi, icyo abaturage bayitezeho

Yanditswe Oct, 17 2019 09:28 AM | 13,554 Views



Abasenateri bagize manda ya 3 ya Sena barahira kuri uyu wa Kane, abaturage barasaba ko uru rwego rwacukumbura ibibazo by'ingutu byugarije umuryango nyarwanda.

Abanyarwanda b'ingeri zitandukanye baragaraza Sena nk'urwego bafitiye icyizere ndetse bitezeho gukemura mu buryo bumwe cyangwa ubundi ibibazo abaturage bagaragaza nk'ibibahangayijishije.

Mukantabana Assia utuye mu Mujyi wa Kigali yagize ati ‘‘Abasenateri tubitezeho guhagararira igihugu no kuvugira abaturage ku mategeko tugenderaho.’’

Ilunga Longin we yavuze ko abasenateri bashya bakwiye kwita ku bibazo bikiri mu bwisungane mu kwivuza buzwi nka mituweli ndetse no kubaka mu kajagari.

Yagize ati ‘‘Ntabwo ari n’abasenateri bonyine navuga ko ari abayobozi muri rusange, hari ibibazo ubona bimaze kuba birebire cyane kandi byakagombye gukemuka. Nk’ikibazo cya mituweli, icyo kibazo kimaze kuba kirekire kandi bitari ngombwa. Ugasanga umuturage amaze hafi imyaka itatu akiri kuburana avuga ngo kuki nkiri muri iki cyiciro kandi ntakagombye kuba nkirimo.Ikindi kibazo cya kabiri bakagombye kurebaho cyane ni ikibazo cy’utujagari, barakemura akajagari hamwe ahandi kari kuvuka kandi abayobozi bari kurebera ntibagire ikintu bavuga. Ejo bakazongera bagasohora amafaranga ya Leta, yavuye mu misoro y’abaturage ngo bagiye kongera kwimura abantu.’’

Mukamana Annonciata avuga ko hari ibibazo biri mu misoro abasenateri bakwiye gukoraho ubuvugizi. Yagize ati ‘‘Batugabangirize rero, batuvugire abo basenateri ku kibazo cy’imisoro y’inzu rwose n’imisoro muri rusange.’’

Nyuma y’imyaka 16 igiyeho, Sena y’u Rwanda igeze muri manda yayo ya 3. Abagabo n’abagore 20 barimo 12 batorewe mu Ntara n’Umujyi wa Kigali, 2 batowe mu mashuri makuru na kaminuza za Leta n'izigenga, 2 batorwa n'Ihuriro Nyunguranabitekerero ry'Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda mu gihe  4 bashyizweho na Perezida wa Repubulika, ni bo banditse amateka yo kubimburira abandi muri manda ya 3 ya Sena.

Kuri ubu amashyushyu ni yose ku bibaza uzayobora Sena y’u Rwanda. Ese amateka zizubiramo ukomoka muri PSD yomgere kuyobora uru rwego? Ese aba visi perezida barongera umwe aturuke muri FPR undi muri  PDI nk'uko byari bimeze muri manda ishize? 

Umunyamakuru Oswald Mutuyeyezu aragaragaza ibyo ashingiraho avuga uwo abona ko yaba nomero ya kabiri mu gihugu ari we muyobozi wa Sena.

Yagize ati ‘‘Niba uyobora Umutwe w’Abadepite ari umu PL, hanyuma Perezida wa Repubulika akaba aturuka mu Murwango RPF Inkotanyi, byanze bikunze nimero ya kabiri mu gihugu arava mu rindi shyaka kandi muri ariya ahari irifite imbara ni PSD. Agomba kuva muri PSD byanze bikunze.’’

Yunzemo ati ‘‘Ndatekereza umusaza Dr Augustin Iyamuremye, inararibonye, afite imyaka 73, urebye 'domaines' zose yazibayeho minisitiri, yabaye minisitiri wa za minisiteri zitandukanye, ikindi yayoborga iyi nama y’inararibonye. Byanze bikunze ni we ubona ko nibura azi ibintu byinshi.’’

Abasenateri bashya basanze muri Sena 6 bayinjiye muri Sena umwaka umwe nyuma ya bagenzi babo hakurikijwe uburyo abagize uru rwego batorwa bakanashyirwaho.

Aba bazamarana umwaka n’abasenateri bashya mbere y’uko basimburwa n’abarimo 4 bazashyirwaho na Perezida wa Repubulika na 2 bazatorwa n’Ihuriro Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politi yemewe mu Rwanda.

Iyi manda ya 3 y’abagize Sena ni yo yambere y’imyaka 5 ishobora kongerwa rimwe kuko manda ebyiri zabanje zari iz’imyaka 8, aho abasenateri batorerwaga manda imwe gusa.

Ashingiye ku byakozwe muri manda ebyiri zabanje, Ingabire Marie Immaculée, Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, ngo asanga abagize manda ya 3 ya Sena bakwiye gucukumbura ibibazo bisa nk'ibyabaye akarande.

Ati ‘‘Iyi Sena ijye ku bibazo biri mu muryango nyarwanda, bigaragara, idukorere ubushakashatsi, ivugane n'abaturage, imenye neza ikibazo uko gihagaze, noneho nirangiza idue inama, ijye inama, igir inama guverinoma igire inama Abanyarwanda iyakorwa. Sena itubwire kugeza ubu impamvu imanza za Gacaca zananiranye kurangira. Kuki zitarangira harabura iki? Byagenze bite? N’ibyo njyewe nshaka, bya bintu abantu buri munsi ugasanga nta gisubizo biri kubona. Dufite ibibazo mu miyoborere, kuki mu nzego z’abayobozi baho bahorana ibibazo? Ese kuki mu bakozi ba Leta n’uteje ibibazo aba aho, abantu bakazavuga bakarambirwa, hanyum nyuma igihe bamaze kumwibagirwa bakaba ari bwo bibuka kumukuraho?’’

N'ubwo abagize Sena badashyirwaho hashigiwe ku mitwe ya Politiki, kuva uru rwego rwatangira 2 kuri 3 baruyoboye bakomoka mu ishyaka riharanira Demukarasi n’imibereho y’abaturage PSD.

Arangije manda ye, Dr Vincent Biruta yasimbuwe na Dr Ntawukuriryayo Jean Damascene, wasimbuwe kuri uyu mwanya na Bernard Makuza, wamaze imyaka igera ku 10 ari Minisitiri w’intebe icyakora akaba ntashya rizwi abarizwamo.

Ukurikije aho ibintu bigeze PL ntishobora kuyobora Sena kuko iyoboye Umutwe w'Abadepite uko akaba ari na ko bimeze ku mitwe ya Politiki PS Imberakuri na Green Part idafite abayo batowe muri Sena.

Icyakora Inararibonye muri Politiki Sheikh Abdul Karim Harelimana avuga ko bigoye ko umunyamuryango wa FPR ayobora Sena.

Yagize ati ‘‘Icyo tumenyereye ni uko FPR  n’ubundi idakunze guhatanira imyanya nk’iyi ngiyi, ahanini kubera ko iba ishaka ko isaranganya n’abandi.  Mu kuri igiye guhatanira umwanya nk’uyu nguyu akenshi ishobora kuwutsindira, urebye ubushobozi ifite, urebye n’imbaraga ifite n’akamenyero ifite n’uburyo Abanyarwanda muri rusange bayibona n’uburyo bayikunze, n’uburyo bakunda ko iyobora ariko ndumva izakomeza uburyo bwayo yari isanganywe bwo kugira ngo n’abandi mu myanya itandukanye na bo babonemo  imyanya kugira ngo dufatanye  mu kuzamura igihugu cyacu.’’

Sena ni rumwe mu nzego zikomeye mu buyobozi bw’u Rwanda rukaba rumaze imyaka 16 kuko rwagiyeho muri 2003.

Sena y’u Rwanda igizwe n’abasenateri 26 barimo 12 batorerwa mu Ntara n’Umujyi wa Kigali, 8 basyirwaho na Perezida wa Repubulika, 4 batorwa n’Ihuriro nyunguranabitekerezo y’imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda na 2 batorwa mu barimu b’abashakashatsi muri Kaminuza n’amashuri makuru ya Leta n’ayigenga.

Abasenateri 6 barimo 4 bahsyirwaho na Perezida wa Repubulika na 2 batorwa n’Ihuriro nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda bashyirwaho nyuma y’umwaka 1 bagenzi babo batangiye imirimo ari nabo barangiza manda ny’uma y’umwaka 1 bagenzi babo bayisoje.

Inkuru mu mashusho


Jean Pierre KAGABO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage