Yanditswe Apr, 15 2024 08:12 AM | 137,283 Views
Ikipe ya Mako Sharks Swimming Club ikina Umukino wo Koga
yegukanye Irushanwa ryo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu
1994, ryakiniwe mu Karere ka Bugesera kuri Pisine ya La Palisse Hotel i Nyamata.
Iri rushanwa ryakinwe ku Cyumweru, tariki ya 14 Mata 2024, ryabanjirijwe n’igikorwa cyo gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyanza ya Kicukiro.
Abakinnyi, abayobozi b’amakipe, ababyeyi n’abayobozi b’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda, basuye uru rwibutso ruruhukiyemo imibiri y’inzirakarengane za Jenoside isaga ibihumbi 105 mu rwego rwo gusobanukirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Urwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro rushyinguyemo abarimo 2000 biciwe kuri uyu musozi tariki ya 11 Mata 1994 nyuma yo gutereranwa n’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye bari bahungiyeho bazizeyeho kubarinda ubwo zari muri ETO Kicukiro.
Nyuma y’iki gikorwa hakurikiyeho irushanwa ryabereye kuri La Palisse Hotel. Ryegukanywe n’Ikipe ya Mako Sharks Swimming Club, ikurikirwa na Cercle Sportif de Karongi mu gihe umwanya wa gatatu wegukanywe n’Ikipe ya Les Daulphins SC.
Mako Sharks yegukanye iri rushanwa nyuma yo gukusanya imidali 21, irimo 10 ya Zahabu, 8 ya Silver n’itatu ya Bronze.
Cercle Sportif de Karongi yegukanye umwanya wa kabiri n’imidali 10, irimo 3 ya Zahabu, 3 ya Silver n’ine ya Bronze.
Les Daulphins yasoje ku mwanya wa gatatu yegukanye imidali 2, irimo umwe wa Silver n’undi umwe wa Bronze.
Irushanwa ryo #Kwibuka30 mu mukino wo koga ryitabiriwe n’amakipe 11 agizwe n’abakinnyi basaga 100 n’abahoze bakina Umukino wo Koga. Ryakinwe n’abari mu cyiciro cy’abari munsi y’imyaka 12, 13-14, 15-17 n’abafite imyaka 18 kuzamura. Uretse abakina nk’ababigize umwuga, abakanyujijeho na bo bitabiriye iri rushanwa.
Imyinshi izafungwa- Umushinga w'itegeko rishya rigenga imiryango itari iya Leta uteye impungeng ...
4 hours
Soma inkuru
Ishyaka PDI ryiyemeje kuzashyigikira Paul Kagame mu matora y’Umukuru w’Igihugu
Apr 28, 2024
Soma inkuru
Zimwe mu mpinduka zagaragaye muri Kaminuza mu myaka 30 ishize
Apr 27, 2024
Soma inkuru
Abanya-Kigali bishimiye kongera gukomorerwa kubaka
Apr 27, 2024
Soma inkuru
Hakiriwe dosiye 4698 z'abaregwa gukoresha nabi umutungo wa Leta mu myaka 5
Apr 27, 2024
Soma inkuru
Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023
Apr 26, 2024
Soma inkuru
Minisitiri Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abakomeje gupfobya Jenoside
Apr 26, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwifatanyije n'isi mu munsi mpuzamahanga wo kurwanya Malariya
Apr 25, 2024
Soma inkuru