AGEZWEHO

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yitabiriye inama ya Banki y'Isi yiga ku iterambere rya Afurika – Soma inkuru...
  • Imyinshi izafungwa- Umushinga w'itegeko rigenga imiryango itari iya Leta uteye impungenge – Soma inkuru...

Mako Sharks yegukanye Irushanwa ryo #Kwibuka30 mu Koga

Yanditswe Apr, 15 2024 08:12 AM | 137,283 Views



Ikipe ya Mako Sharks Swimming Club ikina Umukino wo Koga yegukanye Irushanwa ryo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ryakiniwe mu Karere ka Bugesera kuri Pisine ya La Palisse Hotel i Nyamata.

Iri rushanwa ryakinwe ku Cyumweru, tariki ya 14 Mata 2024, ryabanjirijwe n’igikorwa cyo gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyanza ya Kicukiro.

Abakinnyi, abayobozi b’amakipe, ababyeyi n’abayobozi b’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda, basuye uru rwibutso ruruhukiyemo imibiri y’inzirakarengane za Jenoside isaga ibihumbi 105 mu rwego rwo gusobanukirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Urwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro rushyinguyemo abarimo 2000 biciwe kuri uyu musozi tariki ya 11 Mata 1994 nyuma yo gutereranwa n’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye bari bahungiyeho bazizeyeho kubarinda ubwo zari muri ETO Kicukiro.

Nyuma y’iki gikorwa hakurikiyeho irushanwa ryabereye kuri La Palisse Hotel. Ryegukanywe n’Ikipe ya Mako Sharks Swimming Club, ikurikirwa na Cercle Sportif de Karongi mu gihe umwanya wa gatatu wegukanywe n’Ikipe ya Les Daulphins SC.

Mako Sharks yegukanye iri rushanwa nyuma yo gukusanya imidali 21, irimo 10 ya Zahabu, 8 ya Silver n’itatu ya Bronze.

Cercle Sportif de Karongi yegukanye umwanya wa kabiri n’imidali 10, irimo 3 ya Zahabu, 3 ya Silver n’ine ya Bronze.

Les Daulphins yasoje ku mwanya wa gatatu yegukanye imidali 2, irimo umwe wa Silver n’undi umwe wa Bronze.

Irushanwa ryo #Kwibuka30 mu mukino wo koga ryitabiriwe n’amakipe 11 agizwe n’abakinnyi basaga 100 n’abahoze bakina Umukino wo Koga. Ryakinwe n’abari mu cyiciro cy’abari munsi y’imyaka 12, 13-14, 15-17 n’abafite imyaka 18 kuzamura. Uretse abakina nk’ababigize umwuga, abakanyujijeho na bo bitabiriye iri rushanwa.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Imyinshi izafungwa- Umushinga w'itegeko rigenga imiryango itari iya Leta ut

Ishyaka PDI ryiyemeje kuzashyigikira Paul Kagame mu matora y’Umukuru w&rsq

Zimwe mu mpinduka zagaragaye muri Kaminuza mu myaka 30 ishize

Abanya-Kigali bishimiye kongera gukomorerwa kubaka

Hakiriwe dosiye 4698 z'abaregwa gukoresha nabi umutungo wa Leta mu myaka 5

Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023

Minisitiri Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abakomeje gup

U Rwanda rurishimira ibyagezweho mu kurwanya Malariya