Yanditswe Nov, 10 2022 18:35 PM | 176,122 Views
Kuri uyu wa Kane, Madamu wa
Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame akaba n'Umuyobozi Mukuru wa Unity Club
Intwararumuri yitabiriye Ihuriro rya 15 rya Unity Club Intwararumuri.
Ni ihuriro rifite insanganyamatsiko igira iti "Ndi Umunyarwanda, igitekerezo ngenga cy'ukubaho kwacu".
Nkuko byatangajwe mu nteko rusange, bimwe mu bikorwa byagezweho n'abanyamuryango ba Unity Club mu mwaka wa 2021/2022 harimo umushinga wo kwimakaza "Ndi Umunyarwanda" mu mashuri makuru na kaminuza, ibikorwa bijyanye no kwita ku Ntwaza, umushinga wo kwita ku bana batujwe i Kanembwe,ibikorwa by'ubushakashatsi n'ibindi.
Muri uyu mwaka wa 2022/2024 hakaba hateganijwe ibindi bikorwa 178, ndetse hakazakomeza gushyira imbere imikoranire myiza n'abafatanyabikorwa.
Mu mwiherero w'abanyamuryango ba Unity Club hatangiwemo ikiganiro nyunguranabitekerezo kiri ku nsanganyamatsiko "Ndi Umunyarwanda,igitekerezo ngenga cy'ukubaho kwacu.
Mu ngingo 3 zaganiriweho muri icyo kiganiro harimo ubudaheranwa bw'abanyarwanda mu muco no mu mateka yabo,ubwuzuzanye bw'ishuri n'umuryango mu kwimakaza indangagaciro nyarwanda ndetse no kwimakaza umuco w'ibiganiro hagati y'abakuru n'urubyiruko.
Umuyobozi wungirije wa mbere, Madamu Kayisire M. Solange avuga ko buri munyamuryango wa Unity club agomba gushyira imbere guhora atwaye urumuri.
Iri huriro rya 15 rya Unity Club ribaye nyuma y'ihuriro rya 14 ryabaye umwaka ushize wa 2021 ryahuriranye no kwizihiza isabukuru y'imyaka 25 ishize umuryango Unity club ushinzwe.
Muri iri huriro rya Unity Club Intwararumuri ari wo muryango uhuza abayobozi muri guverinoma ,abo bashakanye ndetse n'abigeze kuyibamo. Kuri iyi nshuro hakiriwe abanyamuryango bashya 7.
Carine UMUTONI
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru