AGEZWEHO

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...
  • Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023 – Soma inkuru...

Madamu Jeannette Kagame yibukije abakuze gusigira ababakomokaho umurage w’amateka y'ukuri

Yanditswe Apr, 15 2021 13:33 PM | 30,220 Views



Madamu Jeannette Kagame akaba n’Umuyobozi w’ikirenga wa Unity Club Intwararumuri, yibukije Abanyarwanda  n'abakuze by'umwihariko ko  umurage bakwiye gusigira ababakomokaho, ari ukubigisha amateka y'ukuri y’u Rwanda, bityo intego yukaba igihugu kizira ivangura igakomeza kugerwaho.

Yabigarutseho mu butumwa yatanze kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Mata 2021, mu gihe abanyarwanda n'Isi muri rusange bakomeje kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri ubu butumwa, Madamu Jeannette Kagame yagize ati "Muri ibi bihe twibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, ndibutsa abakuru ko umurage dukwiye gusigira abadukomokaho ari ukubigisha amateka y'ukuri y'u Rwanda. Twibuke Twiyubaka!".

Madamu Jeannette Kagame kandi avuga ko abanyarwanda bagomba kubaka igihugu kizira ivangura iryo ariryo ryose, no kurwanya ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri ubu butumwa yagize ati “Dukomeze twubake igihugu kizira ivangura iryo ariryo ryose kandi dukomeze turwanye ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi n'ingengabitekerezo yayo kuko tuzi ingaruka zayo.”

Umuryango Unity Club Intwararumuri watangijwe na Madamu Jeannette Kagame, akaba ayibereye n’Umuyobozi Mukuru.

Uyu muryango ugamije gutanga umusanzu mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda, ukaba ugizwe n’abayobozi bari muri Guverinoma n’abayihozemo ndetse n’abo bashakanye.

Uyu muryango washinzwe muri Gashyantare 1996, wiha intego yo “Kwimakaza umuco w’ubumwe n’amahoro, byo nkingi z’iterambere rirambye.”

Mu myaka 25 ishize Umuryango Unity Club uharanira gushyira mu bikorwa intego wiyemeje mu rugamba rwo kubera Abanyarwanda “Intwararumuri”, kugeza ubu hamaze kubakwa inyubako zitandukanye  (Impinganzima Hostel) mu Ntara zitandukanye, zikaba zigenewe ababyeyi b’Intwaza - bagizwe incike na Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.


James Habimana




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage