Yanditswe Apr, 15 2021 13:33 PM | 30,220 Views
Madamu Jeannette Kagame akaba
n’Umuyobozi w’ikirenga wa Unity Club Intwararumuri, yibukije Abanyarwanda n'abakuze by'umwihariko ko umurage bakwiye gusigira ababakomokaho, ari ukubigisha amateka y'ukuri y’u
Rwanda, bityo intego yukaba igihugu kizira ivangura igakomeza kugerwaho.
Yabigarutseho mu butumwa yatanze kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Mata 2021, mu gihe abanyarwanda n'Isi muri rusange bakomeje kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Muri ubu butumwa, Madamu Jeannette Kagame yagize ati "Muri ibi bihe twibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, ndibutsa abakuru ko umurage dukwiye gusigira abadukomokaho ari ukubigisha amateka y'ukuri y'u Rwanda. Twibuke Twiyubaka!".
Madamu Jeannette Kagame kandi avuga ko abanyarwanda bagomba kubaka igihugu kizira ivangura iryo ariryo ryose, no kurwanya ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Muri ubu butumwa yagize ati “Dukomeze twubake igihugu kizira ivangura iryo ariryo ryose kandi dukomeze turwanye ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi n'ingengabitekerezo yayo kuko tuzi ingaruka zayo.”
Umuryango Unity Club Intwararumuri watangijwe na Madamu Jeannette Kagame, akaba ayibereye n’Umuyobozi Mukuru.
Uyu muryango ugamije gutanga umusanzu mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda, ukaba ugizwe n’abayobozi bari muri Guverinoma n’abayihozemo ndetse n’abo bashakanye.
Uyu muryango washinzwe muri Gashyantare 1996, wiha intego yo “Kwimakaza umuco w’ubumwe n’amahoro, byo nkingi z’iterambere rirambye.”
Mu myaka 25 ishize Umuryango Unity Club uharanira gushyira mu bikorwa intego wiyemeje mu rugamba rwo kubera Abanyarwanda “Intwararumuri”, kugeza ubu hamaze kubakwa inyubako zitandukanye (Impinganzima Hostel) mu Ntara zitandukanye, zikaba zigenewe ababyeyi b’Intwaza - bagizwe incike na Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
James Habimana
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru