AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Madamu Jeannette Kagame yavuze ku kamaro k'ubukorerabushake mu Rwanda

Yanditswe Oct, 12 2019 08:32 AM | 17,564 Views



Madame wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame yasabye urubyiruko rwa Afurika kuba umusemburo w’impinduka ziganisha umugabane Afrika mu iterambere kuko rwifitemo ubushobozi n'ibitekerezo bizima. 

Hari muri kimwe mu biganiro by'umunsi wa nyuma w'ihuriro nyafrika ry'urubyiruko, Youth Connekt Africa Summit 2019.

Ni ikiganiro kibanze ku buryo umuco wo gukunda igihugu  n'ubukorerabushake byaba inzira irambye yakoreshwa na buri wese cyane cyane urubyiruko mu gutanga umusanzu mu iterambere ry'igihugu.

Mu ijambo yagejeje ku mbaga y'abitabiriye icyo kiganiro, Madamu Jeannette Kagame yavuze ko umuco w'ubukorerabushake ufite imizi mu banyafurika. 

Kuba 60% by'abasaga miliyari imwe na miliyoni 200 batuye Afurika bafite munsi y'imyaka 25, bituma Afurika iza ku isonga mu kugira umubare munini w'urubyiruko. Yagaragaje ko izi ari imbaraga n'umutungo ntagereranywa Afurika ifite, atanga urugero rw'u Rwanda, aho ubukorerabushake bwabaye inkingi ikomeye mu nzego zitandukanye z'ubuzima bw'igihugu.

Yagize ati "Nk'uko twese tubizi kandi twatangira ubuhamya kubera umusanzu bugira mu bukungu bwacu, ubukorerabushake bwafashije kubaka inzego zacu z'ubuzima, uburezi, ubuhinzi, ubumenyi n'ikoranabuhanga ndetse n'izindi nzego binyuze mu kongerera ubumenyi n'ubushobozi urubyiruko. Aha kandi twongeye gushimangira ko kwinjiza urubyiruko mu nzego zose z'imibereho ari ingirakamaro ku iterambere ryacu twese." 

Umuyobozi w'ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku iterambere UNDP muri Afrika, Madame Ahunna EZIAKONWA, na we yagaragaje ko ubukorerabushake bushingira kuri politiki idaheza ikongerera abaturage urukundo rw'igihugu cyabo.

Yagize ati "Ese ni bangahe muri twe bashobora kuvuga bati tuba mu gihugu kiduha icyizere cyikanadushyigikira? Niba uva mu gihugu kitaguha icyo cyizere ngo kigushyigikire ni cyo kintu cya mbere ugomba gusaba nusubirayo! Kuko mu gihugu aho buri muturage wacyo yiyumvamo ko afitiwe icyizere kandi ashyigikiwe kabone nubwo yaba ari muri gereza yarakatiwe burundu cg akiri mu rugendo rwo kwiyubaka no gukira ibikomere, ariko agahabwa amahirwe yo kugira uruhare mu kubaka igihugu cye, icyo nicyo cyerekezo nyacyo kigana ku iterambere."

Aha niho na ho Madame Jeannette Kagame yahereye, maze ahamagarira ibihugu guha umwanya urubyiruko mu nzego zifata ibyemezo kugira ngo barusheho kugira uruhare mu iterambere ry'ibihugu byabo.

Yagize ati "Haracyari inzego z'imirimo na politiki zimwe na zimwe bitabaha umwanya bakwiye, kandi ibyo ni ukudindiza iterambere ryacu twese. Bayobozi namwe bafatanyabikorwa, reka mu kazi kacu duhore tuzirikana ko ntacyo twakorera urubyiruko batakigizemo uruhare ubwabo! Nk'urubyiruko mukeneye gufashwa kurushaho, ariko mukamenya ko ubukorerabushake bukoranywe intego na bwo bugira inyungu zaba izigaragara ku maso ndetse n'iz'ibitekerezo mu gihe utanga umusanzu mu kubaka imiryango." 

Mu bandi bari bitabiriye iki kiganiro, harimo n'uwahoze ari rutahizamu w'ikipe ya Chelsea ndetse n'inzovu za Cote d'Ivoire, Didier Drogba na we wahamagariye urubyiruko rwa Afurika kugira umuco wo gukunda ibihugu byabo n'umugabane, bityo bakitabira ibikorwa by'ubukorerabushake bigamije iterambere.

Divin UWAYO 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage