Yanditswe Dec, 07 2017 22:49 PM | 5,772 Views
Madam wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame arasaba urubyiruko gukomera ku rugamba rwo guteza igihugu imbere bashingiye ku mahirwe bahawe n'ababohoye u Rwanda.
Ni ubutumwa bukubiye mu mpanuro yatanze mu ihuriro ry'urubyiruko kuri uyu wa kane riteranye ku nshuro ya 2 ryitabiriwe n'abarenga 300 baturutse mu gihugu hose.
Madame Jeannette Kagame yasobanuye ko iyo utangiye kubaho ubuzima bufite intego, ukamenya itandukaniro riri mu kubaho nyabyo ufite icyo umaze no kuba ku isi gusa, bituma utangira kugira ibintu bifatika ushingiraho mu gufata ibyemezo.
Madamu Jeannette Kagame kandi yongeye kwibutsa inyungu iri mu gushyira mu bikorwa uruhare rw'urubyiruko mu cyerecyezo cy'igihugu, binyuze mu kwinjira mu myanya y'ubuyobozi bakiri bato.
Ihuriro nkiri ryaherukaga guterana mu mwaka wa 2014, kuri iyi nshuro rikaba rigaruka ku cyerecyezo u Rwanda rwihaye mu guteza imibereho y'abarutuye imbere, aho abayobozi mu nzego nkuru z'igihugu barimo na Minisitiri w'intebe basobanuriye uru rubyiruko aho u Rwanda rugana.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru