AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Madamu Jeannette Kagame yasabye ko hafatwa ingamba zikarishye mu guhangana n'icyaha cyo gusambanya abana

Yanditswe Oct, 12 2020 21:43 PM | 32,225 Views



Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame yasabye ko hafatwa ingamba zikarishye mu guhangana n'icyaha cyo gusambanya abana b'abakobwa ndetse ko imanza z'abakekwaho cg abahamijwe iki cyaha zigomba kwihutihwa. Yabitangaje kuri uyu wa mbere ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bwo kurwanya gusambanya abana.

Imibare y'urwego rw'Igihugu rw'ubugenzacyaha RIB igaragaza ko mu myaka 3 ishize rwakiriye ibirego by'abana 10.456 basambanijwe, 98% byabo bakaba ari abakobwa. Uru rwego runavuga ko,muri iki gihe cya Covid 19 ibyaha byo gusambanya abana byagaragaye. Nko mu mezi 3 y'igihe cya guma mu rugo ni ukuvuga kuva mu kwa 3 kugeza mu kwa 6 hasambanijwe abana 864 mu gihe kuva mu kwa 6 kugeza mu kwa 8 hasambanijwe abana 1310.

Mu butumwa yatanze hifashishijwe ikoranabuhanga, madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame yasabye buri wese kwamagana abantu bakuru bangiza abana.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage