AGEZWEHO

  • Perezida Kagame yerekanye ingaruka za politiki yo kugabanya Isi mo ibice – Soma inkuru...
  • Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Kristalina Georgieva uyobora IMF – Soma inkuru...

Madamu Jeannette Kagame yakanguriye abantu kutijandika mu kunywa inzoga

Yanditswe Sep, 10 2023 18:56 PM | 43,590 Views



Mu gihe hari raporo yakozwe n’urubuga rwa Business Insider Africa, igaragaza ko u Rwanda ruri ku mwanya wa 8 mu bihugu binywa ibisindisha ku gipimo cyo hejuru hagendewe ku musaruro mbumbe w’igihugu, Madamu Jeannette Kagame yatanze ubutumwa ku bantu banywa alukolo abasaba gushishoza no guhitamo igikwiye.

Kunywa nkeya ni cyo cyonyine cyumvikana

Uru si urwandiko rugenewe abagenzura alukolo bafata, n’ubwo n’abo bayigenzura, bagomba guhora bari maso, kuko ari ikintu cyateza akaga.

Gusa icy’ingenzi kurushaho kinahangayikishije, niba ikinyobwa cyarabashije kukwibiza, rwana nacyo!

Madame Jeannette Kagame yasabye abantu kudatwarwa n’ibyo bamamaza mu nzoga haba mu matangazo, amafilime no mu ndirimbo:

"Amatangazo yamamaza afite amashusho meza yerekana abantu beza, bafite ubuzima bwiza bagaragara neza cyane bari mu bihe byabo bihebuje buri wese yakwifuza bitewe nuko bafite ikirahure cy’ibisembuye mu ntoki zabo."

Ku rundi ruhande, agaragaza ko guhitamo igikwiye bishoboka:

"Yego, kunywa birenze urugero bishobora kuba byeze hose ku isi, ni ikibazo kirimo kugenda gikura, ari ko se kuki tutahitamo ibinyuranye n’ibyo? Wikora ikosa: kubatwa ni icyorezo, kandi abarwayi bakwiriye kurwazwa bagakira. Ariko na none ntibikuraho kubazwa uruhare rwabo: kumenya ikibazo cyabo no gukurikiza ibyo umuti ukenewe ubasaba."

Yasabye bakeneye ubufasha no kugirwa inama kwegera ababyize naho abakeneye uwabetega amatwi bafite umutima yagize ati nyamuneka nimudusange.

Ku bahakana ko ubusinzi atari ikibazo yabasabye kwibaza iki kibazo: "Ese hano ni iki kirimo kunyobwa mu by’ukuri-muri byo hari ikinyobwa, hari wowe ubwawe, ubuzima bwawe, ndetse n’ishema ryawe?

Inzoga uyikura mu kibindi ikagukura mu bagabo."

Avuga ku ngaruka za alukolo Madame Jeannette Kagame yagaragaje ko igabanya ubushobozi bw’ubwonko bwa muntu, ikagabanya imisemburo imutera ingufu n’umunezero n’utuma atuza kandi akabona ibintu neza.

Yavuze kandi ko agahinda gakabije cyangwa depression atari ko kaga ka nyuma inzoga iteza umuntu, ko ahubwo buri munsi hari ubuzima ihitana kandi ikica abantu urw’agashinyaguro buhoro buhoro buri munsi, kugeza umubiri unaniwe guhangana n’uburozi iba yawushyizemo.

Yasabye buri muntu kwisuzuma kandi ashyize mu gaciro, akareba incuro anywa, ikiguzi bimutwara, aho anywera, igituma anywa, ibimubaho bibimutera, agahitamo uburyo buzima bwo kubikemura.


Gratien Hakorimana




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage