AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Madamu Jeannette Kagame yahembye Inkubito z’Icyeza

Yanditswe Mar, 22 2024 15:58 PM | 170,993 Views



Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame avuga ko bimwe mu bigaragaza kwibohora k’u Rwanda mu myaka 30 ishize ari uko umwana w’umukobwa ahabwa amahirwe yo kwiga no kwiteza imbere nka musaza we.

Ibi yabivuze kuri uyu wa Gatanu mu muhango wo guhemba abakobwa b’Inkubito z’Icyeza.

Iki gikorwa kiba mu rwego rwo gushishikariza no gukangurira abana b’abakobwa kwitabira amashuri no kurushaho gutsinda neza amasomo yabo.

Uyu mwaka abazahembwa ni  951 barangije mu myaka y’amashuri 2, uwa 2021-2022 ndetse n’uwa 2022-2023, mu gihugu hose.

kuri uyu wa Gatanu by’umwihariko, Madamu Jeannette Kagame yahembye abakobwa 216 baturutse mu bigo bitandukanye abandi 735 bakazahemberwa ku bigo byabo.

Madamu Jeannette Kagame avuga ko impamvu bakomeza gushyira imbaraga mu gushyigikira uburezi bw’umwana w’umukobwa ari ukugira ngo ibikimundindiza nk’inda zitateganyijwe,amakimbirane mu miryango no kuva mu ishuri kubera inshingano zo mu rugo n’ibindi birandurwe burundu.

Yabasabye kutareberera ikibi ahubwo bagafata iyambere mu kukirwanya no guharanira impinduka nziza ziteza imbere igihugu cy’u Rwanda.

Yashimye intambwe imaze guterwa mu burezi bw’umwana w’umukobwa ndetse ashimangira ko bimwe mu bigaragaza kwibohora k’u Rwanda mu myaka 30 ishize ari uko ubu nawe ahabwa amahirwe angana n'aya musaza we akiteza imbere.

Bamwe muri aba bana b’abakobwa bahembwe bavuga ko iki gikorwa ari imbarutso yo kurushaho gukora neza no gutanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu.

Bimwe mu bihembo aba bana b'abakobwa bahawe harimo ibikoresho by’ishuri, ibikoresho by’isuku ndetse n'amafaranga abafasha kugira ngo batangire kwiga umuco wo kwizigamira bakiri bato.

Imibare igaragaza ko mu myaka 10 ishize umubare w’abana b’abakobwa binjira mu mashuri abanza wiyongereyeho 12% na ho muyisumbuye hiyongeraho 45%.

Guhemba Inkubito z’Icyeza, ni igikorwa cyatangijwe na Madamu Jeannette Kagame binyuze mu Muryango Imbuto Foundation mu 2005.

Kugeza ubu, abana b’abakobwa 6,681  ni bo bamaze guhabwa ibihembo binyuze muri iyi gahunda. ‎


Ntete Olive



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage