AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Madamu Jeannette Kagame asanga umugore adakwiye gusigara inyuma nk'uko bikiboneka hirya no hino ku isi

Yanditswe Nov, 13 2019 16:57 PM | 33,147 Views



Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame asanga uruhare rw’umugore ari ingenzi mu rugamba rwo kugera ku ntego isi yihaye bityo ko adakwiye gusigara inyuma nkuko bikigaragara hirya no hino ku isi.

Ibi yabitangarije i Nairobi muri Kenya kuri uyu wa Gatatu aho yitabiriye umunsi wa kabiri w’inama Mpuzamahanga y’iminsi itatu yiga ku mibereho y’abaturage n’iterambere muri rusange.

Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame watanze ikiganiro ku ruhare rw’umugore mu buyobozi buzana impinduka ku isi, yabanje kugaragaza imbogamizi zikibangamiye umuryango zikwiye gushakirwa umuti zirimo ubuvuzi butaragera kuri bose, aho ababyeyi bagipfa babyara ndetse n’ibindi asanga bikiri mu bikoma mu nkokora uruhare rw’umugore.

Yagize ati “Umwambaro umwe ntushobora gukwira bose. Abagore ntibahuje ibibazo kuko imibereho babayemo iratandukanye. Twibuke ko imyemerere, imico itandukanye, amadini, rimwe na rimwe n’ubumenyi buke biri mu bituma abagore benshi batagaragara ngo bagire uruhare mu miyoborere. Ku bw’iyo mpamvu twakwibaza icyakorwa kugira ngo umugore arusheho kugaragara mu miyoborere igamije kugera ku ntego isi yiyemeje. Ndatekereza ko hari byinshi bigikenewe gukorwa mbere yo kwibaza niba ibi byanashoboka, nko kurushaho kugabanya ubukene, uburezi bukiri ikibazo kuri benshi. Dukwiye gufasha abagore kurushaho kwigirira icyizere ari na ko duhindura imyumvire ya bamwe mu bagabo bumva ko abagore badafite uburenganzira bwo kujya mu myanya ifata ibyemezo mu nzego zose.’’

Minisitiri w’UUbubanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta na we yagaragarije abitabiriye iyi nama ubushake bwa Leta y’u Rwanda ndetse n’aho rugeze rushyira mu bikorwa gahunda y’ibikorwa by’inama mpuzamahanga yiga ku mibereho y’abaturage n’iterambere, nk’izingiro ryo kwesa intego z’iterambere rirambye zigomba kuba zagezweho mu 2030.

Iyi nama iri kubera i Nairobi muri Kenya yatangiye ejo ku wa Kabiri biteganyijwe ko izasozwa ejo ku wa Kane, yitabiriwe n'Abasaga 8000 barimo abakuru b’ibihugu n’abandi banyacyubahiro batandukanye baturutse mu bihugu bigera ku 100 byo hirya no hino ku isi.

Paul RUTIKANGA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage