AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Madame Jeannette Kagame yitabiriye Inteko rusange ya OAFLAD

Yanditswe Feb, 10 2020 09:20 AM | 10,810 Views



Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame  yitabiriye inama ya isanzwe ya 24 y'abashakanye n'abakuru b'ibihugu, OAFLAD. Iyi nama yibanze ku buzima bw'umwana w' umukobwa mu kubona amakuru ahagaije na serivisi z'ubuzima bw' imyororokerere.

Ikibazo cyo gusobnanukirwa ubuzima bw’imyororokere ndetse no kubona amakuru ahagije ku bana babakobwa ni kimwe mu bibazo bikibangamiye umugabane wa Afurika.

Mu ijambo rye Madamu Jeannette Kagame  yavuze ko igihe kigeze ngo ku rw’imiryango ndetse n’ibihugu bongere imbaraga mu guha umwana w’umukobwa uburenganzira bwe mu buzima bw’ imyorokere.

Yagize ati “Nta mpamvu ya gutuza mu gihe imibare igaragaza ko mu karere ka Afurika y'Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo, umwana w'umukobwa umwe kuri batanu aterwa inda atarageza imyaka. Mu gihe muri rusange muri Afurika yo munsi y'Ubutayu bwa Sahara 1/3 cy'abana b’abakobwa babyara batagejeje imyaka. “

Yabwiye abitabiriye iyi nama ko mu rwego rwo kugera ku ntego z’iterambere rirambye mu mwaka wa 2030, u Rwanda rwashyize imbaraga muri gahunda z’ubuzima bw’imyororokere ku bana babakobwa hagamijwe kunoza itarambere ry’umuryango nyarwanda.

Ati “Ku rwego rw’Igihugu twashyizeho gahunda ya Baho Neza igamije gukora ubukangurambaga ku buzima bw’imyororokere, kuboneza urubyaro ndetse no gukumira inda zitateganyijwe  ku bana b’abakobwa, ari na ko dusohora ibitabo bifasha abana b’abakobwa gusobanukirwa ubuzima bw’imyororokere.”

Iyi nama ya 24 y'abashakanye n'abakuru b'ibihugu, OAFLAD, yari ibangikanye n'inama ya 33 y'abakuru b'ibihugu na za guverinoma b’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe yibanda ku ishyirwamubikorwa z' ingamba mu buringanire ndetse no kongera ubushobozi abagore nk’uko uyu muryango wa wabyiyemeje.

Eddy SABITI



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage