AGEZWEHO

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...
  • Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023 – Soma inkuru...

MU RWANDA HIZIHIJWE UMUNSI W’ABAFOROMO N’ABABYAZA

Yanditswe May, 13 2019 07:58 AM | 4,581 Views



Kuri iki Cyumweru abaforomo n'abaforomokazi  bo mu Rwanda bifatanyije n'amahanga mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe umwuga bakora.

Mu gihe kuri iki cyumweru abaforomo n'abaforomokazi bizihiza umunsi mpuzamahanga w'abaforomo, ikibazo cyo kutaboneza urubyaro kuri benshi ngo gituma badatanga serivisi nziza bifuza kuko umubare w'ababagana urenze ubushobozi bw'abo bagomba kwakira.

Kwizihiza uyu munsi byabanjirijwe n'umuganda wo gukora isuku ndetse abaturage bo mu Murenge wa Bumbogo bahabwa servise zo gupimwa indwara ziterwa n'umuvuduko w'amaraso ndetse na virus itera SIDA.

Kuba u Rwanda rufite ubwiyongere bw'abaturage butajyanye nubwabaforomo n'abaganga muri rusange hari abaforomo n'abaforomokazi basanga ari imwe mu mbogamizi ku mitangire ya serivise.


Intandaro y'iki kibazo bayisanga mu bwitabire bukiri hasi mu kuboneza urubyaro. Mukamuhinda Pascasie umuforomokazi mu kigo nderabuzima cya Remera asanga abavuga ibi bafite ishingiro.

Hari abaturage bashoboye kuboneza urubyaro bishimira icyemezo bafashe gusa ariko hari n'abandi batinze gufata icyemezo ubu bicuza ingaruka bibatera.

Nyuma yo gushyikiriza umurenge wa Bumbogo cheque y'amafaranga agera kuri miriyoni 3 agenewe umusanzu wa mituelle ku baturage basaga 1000, Perezida w'ihuriro ry'abaforomo n'ababyaza mu Rwanda, Andre Gitembagara avuga ko kutaboneza urubyaro bituma bahora bakira abarwayi batanafite ubwishingizi mu kwivuza kubera ubukene buhoraho muriyo miryango

Umuyobozi wungirije w'akarere ka Gasabo ushinzwe ubukungu n'iterambere Raymond-Chretien Mberabahizi yemeza ko akarere kabo kageze kuri 94.8% ku bijyanye na mituelle kandi ko n'abatarishyura imisanzu yabo biterwa na benshi muribo bataringanije urubyaro bitewe n'imyumvire.

19% by'abanyarwanda kugeza ubu nibo batagerwaho na service zo kuboneza urubyaro mu gihe 52% by'abaturage aribo baboneje urubyaro. Imibare igaragaza ko ubucucike mu gihugu buri ku baturage 415 kuri Kilometero kare ndetse n'umubare kuri buri mugore ushobora kubyara wavuye ku bana  6.1 muri 2010 ugera kuri 4.2.

Inkuru ya Bosco Kwizera



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage