AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

MTN Rwanda yinjiye ku mugaragaro ku isoko ry'imari n'imigabane

Yanditswe May, 05 2021 08:20 AM | 25,645 Views



Sosiyete y'itumanaho MTN Rwanda yinjiranye ku isoko ry’Imari n’Imigabane ryo mu Rwanda 20% by’umutungo wayo. Minisiteri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel avuga ko iyi ari inkuru nziza ku bukungu bw’ igihugu.

MTN Rwandacell PLC kibaye ikigo cya 10 cumi cyinjiye ku isoko ry'imari n'imigabane ry'u Rwanda. Umuyobozi mukuru w'isoko ry'imari n'imigabane Pierre Celestin Rwabukumba avuga ko hari ibishingirwaho kugirango ikigo cyinjire kuri iri soko. Kuba MTN ibyujuje ngo hari izindi mbaraga bizongera  ku mikorere y'iri soko.

 MTN yatangiye mu mwaka wa 1994, igera mu Rwanda mu 1998. Kugeza ubu, imaze kugira abafatabuguzi miliYoni 6 n'ibihumbi ijana. U Rwanda rubaye igihugu cya 3 MTN yiiyandikishije  ku isoko ry'imari n'imigabane muri 21 ikoreramo. Umuyobozi Mukuru wa MTN group Ralph Mupita avuga ko hari impamvu ebyiri nyamukuru zatumye bayandikisha ku isoko ry'imari n'imigabane ry'u Rwanda.

Yagize ati "Ni iby'agaciro kubera impamvu ebyiri:  iya mbere ni ukongera abafatabuguzi b'imbere mu gihugu, ndetse no kugira ngo uko abantu barushaho kwiyongera ku isoko bahabwe serivisi inoze ya MTN Rwanda. Iya kabiri ni ugushyira imbaraga ku isoko ry'imari n'imigabane tuzi neza ko isoko ry'imari n'imigabane rishyizwemo imbaraga rikaguka rizamura iterambere ry'ubukungu. Turishimye cyane twazanye n'itsinda rinini mu rwego rwo guha icyubahiro Leta y'u Rwanda ndetse no gushimangira intego yacu yo kugira uruhare mu iterambere ry'ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga."

Imigabane yashyizwe ku Isoko ry’Imari n’Imigabane na MTN Rwandacell Plc ni 1 350 886.600 ingana na 20% by’umutungo w'iki kigo, ari na yo yagenzurwaga n’ikigo cya Crystal Telecom.Umugabane umwe watangiye ugura amafaranga 269, ukazagenda uhindagurika bitewe n’imiterere y’Isoko. 

Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana ashimira umwanzuro wa MTN akavuga ko uzagira uruhare ku izamuka ry'ubukungu. Ati "Mwarakoze ku bw'uyu mwanzuro mwiza, mwarakoze guhitamo u Rwanda by'umwihariko muri ibi bihe bidasanze isi yose irimo guhangana n'ingaruka z'icyorezo cya Covidi 19. Iki ni igihamya cy'icyizere ubuyobozi bwa MTN Group bufitiye ubukungu bw'u Rwanda. Twizera tudashidikanya ko n'abandi bashoramari bazakurikiza urugero rwiza rwa MTN. U Rwanda ruri ku rwego rwiza haba ku mugabane ndetse no ku isi hose kuko rwakoze ibishoboka byose mu korohereza ishoramari."

Avuga ko n'ubwo icyorezo cya Covid19 cyagize ingaruka ku bukungu bw'u Rwanda mu mwaka ushize wa 2020, biteganyijwe ko muri uyu wa 2021 ubukungu buzazamuka ku kigero cya 5,1%, mu wa 2022 bugere kuri 7%, na ho muri  2023 ngo ubukungu buzazamuka ku kigero kiri hejuru ya 7.8%.

MBABAZI Dorothy



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage