AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

MINISITIRI W’INGABO YASABYE ABANYARWANDA KWIRINDA INGENGABITEKEREZO

Yanditswe May, 01 2019 11:52 AM | 7,331 Views



Ubwo minister w’ingabo Major Gen Albert Murasira yifatanyaga n’abaturage b’umujyi wa Gisenyi kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, yasabye buri Munyarwanda wese kwitandukanya n’ugifite ingengabitekerezo ya Jenoside kuko intambwe u Rwanda rwateye izatasubira inyuma. Urubyiruko ruvuga ko uwabigerageza bitamushobokera kubera ubuyobozi bwiza burangaje imbere ubumwe bw'abanyarwanda.


Mu buhamya butangwa n’abarokotse Jenoside mu mujyi wa Gisenyi,  bavuga ko ku itariki ya 30 Mata 1994 aribwo hatangajwe itangazo rihumuriza Abatutsi bihishe kugirango bigaragaze maze interahamwe zibice. Benshi mu bishwe bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Gisenyi ruzwi nka Komine rouge, ahantu Abatutsi bajyanwaga babwirwa ko bajyanwe kuri komini kandi bajyanwe kwicwa

Rumwe mu rubyiruko rukomoka ku miryango yarokotse jenoside ruvuga ko rushimira ubuyobozi bwiza bafite kuko basanga bwarababereye imbarutso yo kongera gushibuka ku giti cyatemwe, ubu bakaba baharanira kwiyubaka.


Yakomeje avuga ko ubumwe bw'abanyarwanda ari ntavogerwa , ndetse ko buri wese agomba gusigasira uwo murage, bahangana n'abagifite umugambi mubi wo guhembera ingengabitekerezo ya Jenoside.

Minisitiri w'ingabo Major General MURASIRA Albert, akaba n’imboni y’akarere ka Rubavu yijeje Abanyarwanda ko intambwe u Rwanda rumaze gutera itazasubira inyuma.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Gisenyi ruzwi nka Komine rouge, rushyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside 4613, cyokora umuryango IBUKA wagaragaje ko uyu mubare ari muto kuko hari indi mibiri yaburiwe irengero.


Inkuru ya SABUNE Olivier mu karere ka Rubavu



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage