AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

MINISANTE ivuga ko inkingo ari bwo buryo bwizewe bwo guca intege COVID19

Yanditswe Dec, 30 2021 15:02 PM | 120,615 Views



Minisiteri y'ubuzima irashishikariza abaturage kwitabira gahunda y'ikingira kandi bakirinda imyumvire ku ngaruka z'inkingo kuko zikomeza kubaka ubudahangarwa bw'imibiri yabo bityo be kuzagirwaho ingaruka zikomeye na Covid 19 yihinduranyije igahabwa izina rya Omicron.

Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru hifashishijwe ikoranabuhanga, Ministre w'Ubuzima Dr Danniel Ngamije yagaragaje ko imibare y'abandura icyorezo cya Covid 19 by'umwihariko ubwoko bushya bwahawe izina rya Omicron ikomeje kwiyongera n'ubwo imibare y'abaremba n'abahitanwa yo itari hejuru.

Minisitiri Ngamije yasobanuye ko ubu bwoko bwiswe Omicron bwandura ku buryo bwihuse cyane kandi ngo hari aho bufite itandukaniro n'ubundi bwoko bwoko bwagiye bwihinduranya kuva icyi cyorezo cyakwaduka.

Abantu bamaze kwandura icyorezo cya  Covid mu cyumweru kimwe ni ibihumbi 6.373 bangana na 5%, mu gihe mu masaha 24 ashize abanduye ari 9.1%; ibipimo byaherukaga mu mezi menshi ashize.

Ku rundi ruhande ariko kwingiza ngo ni intwaro ikomeye yo guhangana n'iki cyorezo; cyokora bamwe baracyafite imyumvire inyuranye ku guhabwa urukingo wo gushimangira kuko bumva inkingo bahawe zihagije, abandi bakaba batumva impamvu yo guhabwa inkingo z'amoko atandukanye. 

Minisitiri Ngamije ashimangira ko guhabwa inkingo zinyuranye bifitiye inyungu umubiri kuko biwongerera ubudahangarwa.

Kugeza ubu abamaze guhabwa inkingo zombi ni miliyoni 5.4, mu gihe abahawe dose ya mbere ari miliyoni 7.6 bangana na 85% by'abagomba gukingirwa. Minisiteri y'Ubuzima ivuga ko gukingira abantu benshi banshi bashoboka ari bwo buryo bwizewe bwo gukomeza guca intege Covid 19 mu bihe bizaza kabone n'iyo byasaba gukingirwa kenshi kuko hari n'ibihugu byatangiye gutanga urukingo rwa 4.


Jean Claude Mutuyeyezu



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage