Yanditswe Mar, 20 2023 16:42 PM | 39,447 Views
Minisiteri y'Ubutabera iratangaza ko harimo gukorwa byinshi kugira ngo ikibazo cy'ubucucike bw'imfungwa n'abagororwa gikemuke, ndetse habeho no kunoza uburyo bwo kugorora abanyabyaha.
Ibi bikibuye mu biganiro byahuje abaminisitiri bafite ubutabera mu nshingano n'abadepite bagize komisiyo y'ubumwe bw'abanyarwanda, uburenganzira bwa muntu no kurwanya Jenoside.
Minisiteri y'Umutekano mu gihugu ivuga ko mu gukemura iki kibazo cy'ubucucike mu magororero, hatekerejwe uburyo butandukanye burimo kongera imibare y'abarekurwa kubera ko bamaze gukora 2/3 by'igifungo bakatiwe n'inkiko bitwara neza.
Minisitiri w'Umutekano, Gasana Alfred avuga byajyaga bikorwa inshuro imwe mu mwaka ariko noneho bizajya bikorwa buri mezi atandatu kandi ngo ntibizajya bisaba ko umuntu ufunze ari we ubisaba.
Aha abadepite bagize impungenge zishingiye ku kuba abazasohoka batarangije ibihano bazaba benshi, bikaba byatuma habaho insubiracyaha nk'uko byagiye bigaragara hirya no hino mu gihugu
Kuri iki kibazo, Komiseri Mukuru w'Urwego rw'imfungwa n'abagororwa, DCG Marizamunda Juvenal avuga ko uburyo bwo gutegura imfungwa n'abagororwa burimo kunozwa ndetse ngo hagiye no kujyaho n'ibigo byihariye kuri iki kibazo.
Abadepite banagarutse ku kibazo cy'abantu bamara igihe kirekire mu magororero bataraburanishwa.
Minisitiri w'Ubutabera, Ugirashebuja Emmanuel yavuze ko iki kibazo nac yo cyamaze gushakirwa ibisubizo, ndetse mu minsi ya vuba ababarirwa mu 100 bazahita bafungurwa.
Ubu buryo buvuguruye mu gufungura imfungwa n'abagororwa bukaba bwaramaze kwemezwa mu itegeko rigenga urwego rw'imfungwa n'abagororwa RCS.
Ubu amagororero y'u Rwanda acumbikiye abagera ku bihumbi 87, bangana na 145% by'umubare wateganirijwe.
Jean Paul MANIRAHO
Kubura abashoramari banini byadindije umushinga wa Gira Iwawe - BRD
4 hours
Soma inkuru
Rusizi: Kuba drone zitahagera bidindiza serivisi z'ubuzima n'ubworozi
Jun 08, 2023
Soma inkuru
Musanze: Abaturage 26 borojwe inka n'Itorero ADEPR - Amafoto
Jun 06, 2023
Soma inkuru
Abasenateri batangiye gusura uturere bareba uko abaturage bakemurirwa ibibazo
Jun 06, 2023
Soma inkuru
Abayobozi batandukanye barimo gusura uruganda rutunganya amazi rwa Nzove
Jun 06, 2023
Soma inkuru
Imyaka isaga 4 irashize isoko mpuzamipaka rya Cyanika ridakorerwamo
Jun 05, 2023
Soma inkuru
Ubuhamya bw’ababaye kwa Gisimba uherutse kwitaba Imana
Jun 05, 2023
Soma inkuru
Abatuye muri Kigali basabye ko hakwihutishwa imirimo yo kwagura uruganda rw’amazi rwa Nzove
...
Jun 05, 2023
Soma inkuru