AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

MINICOM yavuze ko ibura ry’ibicuruza bimwe birimo guterwa n’ingaruka za Covid-19

Yanditswe May, 13 2021 17:49 PM | 46,181 Views



Bamwe mu baturage hirya no hino mu gihugu baravuga ko babangamiwe n'izamuka ry'ibiciro by'ifarini n'amavuta, kuko byiyongereye ku buryo butunguranye kandi n'ubukungu bwa bamwe bukaba buhagaze nabi kubera icyorezo cya Covid-19.

Ministeri y’Ubucuruzi n’Inganda yo yavuze ko igiye gufata umwanya wo gusobanurira abaturage impinduka zabayeho, ariko ko ibura ry’ibicuruza bimwe na bimwe biri guterwa n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19.

Izamuka ry'ibiribwa bikomoka ku ifarini ndetse n'amavuta yo guteka, byavugishije benshi ngo kuko ibiciro byabyo byagiye hejuru cyane ugereranyije n’ibiciro byari bisanzwe.

Ku ruhande rw'abacuruzi  bo bavuga ko ibyo bacuruza  byazamutse, bityo bikaba biri kubateranya n'abakiriya bakagira icyo basaba ubuyobozi.

Umuyobozi w'uruganda rutunganya ifarini rwa AZAM, Ndagano Farjallah we avuga ko ikibazo kidaturuka kubatunganya ifarini cyangwa ibindi, ahubwo ikibazo kiri ku isoko mpuzamahanga.

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Indanda ivuga ko iki kibazo ikizi, ariko kitari ku isoko ry’u Rwanda gusa ahubwo kiri ku ruhando mpuzamahanga.

Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’ubucuruzi muri iyi Minisiteri,  Karangwa Cassien  yagize ati “Ikibazo turakizi, ntabwo ibi biciro byazamutse ku isoko ry’u Rwanda gusa ahubwo no ku isoko mpuzamahanga niko bimeze, ariko biraterwa n’ibihe bya covid-19 kuko ibihugu byinshi byagiye bihagarika imirimo  n'abakozi, bigatuma ibintu bibura ibindi bikazamuka.”

“Ikindi ni uko ibihugu birimo u Bushinwa birimo biragura ibinyamenke birimo Soya n’ibindi, bigatuma ibiciro bizamuka."

Ministeri y’Ubucuruzi n’Inganda ivuga ko igiye gufata umwanya wo gusobanurira abaturage izi mpinduka zabayeho.


Uwitonze Providence Chadia

   




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage