AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

MINICOM yatangiye guhana abacuruzi bazamuye ibiciro bitwaje icyorezo cya Covid 19

Yanditswe Mar, 20 2020 10:24 AM | 51,870 Views



Minisiteri y'ubucuruzi n'inganda yaciye amande abacuruzi 43 bo hirya no hino mu mu Mujyi wa Kigali bazamuye ibiciro ku bicuruzwa, bitwaje icyorezo cy'indwara ya koronavirusi ndetse bamwe basubiza abaguzi amafaranga bari barengeje ku biciro byashyizweho.

Mu gace k’ubucuruzi ka Nyabugogo ahazwi nko kwa Mutangana no hirya no hino mu mMjyi wa Kigali ni ho Minisiteri y'Ubucuruzi yatahuye abacuruzi bazamuye ibiciro ku muceri wa Tanzania ndetse n'isukari

Bamwe muri aba bacuruzi batahuwe kubera inyemezabwishyu bahaye abaguzi bakimara kubahenda ku muceri uva Tanzania ndetse n'isukari.

Abaguzi bavuga ko abacuruzi babahenda, aho usanga nkúmuceri uturuka muri Tanzania waguraga ibihumbi 26 ubu hari abawugurisha ibihumbi 31.

Muhongayire Nadine yagize ati “Twawuguraga ku bihumbi 26,500 ubu ni 31000, twebwe nk'abaguzi twumvise byazamutse cyane ntabwo tuzi niba ari ikibazo cya koronavirusi, ntituzi niba ariko baba baranguye ku isoko."

Uwababyeyi Francoise we ati “Muri rusange ibintu byose byaruriye nk'umuceri twaguraga ibihumbi 26, ubu ugeze ku bihumbi 31 mu bindi bisanzwe nk'indimu ikilo twakiguraga 600 none ubu ni 2500.”

Impaka zari zose hagati y'abacuruzi bagaragaweho guhenda abaturage n’ababakoreraga ubugenzuzi. Bavuga ko barangura umuceri wa Tanzania ku mafaranga ibihumbi 29 bakawugurisha ku bihumbi 31.

Nyamara inyemezabwishyu baranguriraho zigaragaza ko baba bawuranguye ku mafaranga ibihumbi 26.

Nyuma baje kwemera amakosa basubiza abakiriya bari bakiri aho amafaranga barengeje ku giciro cyashyizweho ndetse bamwe bemera gucibwa amande.

Umucuruzi witwa Kwizera Jacques yagize ati “Turabyemera bo barenganuye abaguzi ariko twe twumvaga icyo giciro ari cyo twagombaga kugurishaho. Hari bimwe mu byagiye byurira ariko ibyazamuye ibiciro n'abakiriya baguraga."

Nkurunziza justin we ati "Ibyo ncuruza ngibi narabigurishije birashira, umuceri nawugurishaga ku mafaranga ibihumbi 26.500 urashira ngiye kurangura ndangura ku bihumbi 29"

Mu bugenzuzi bwakozwe na Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda yatahuye abacuruzi 43 bakoresha uburiganya burimo guhenda abaturage, kutamanika ibiciro ku bicuruzwa ndetse no kudatanga inyemeza bwishyu ihwanye n'amafaranga abaturage bishyura.

Umukozi muri iyi minisiteri Mukaniyonzima Dative  avuga ko abaciwe amande hakurikijwe itegeko rirengera umuguzi ndetse n'itegeko ry'ubucuruzi bw'imbere mu gihugu.

Yagize ati “Aha ngaha bose kuri uyu murongo bicururizaga uko bishakiye ndetse n'ibiciro byo hejuru, ntibagaragaze n'ibiciro abaguzi bakaharenganira. Hatabayeho ku manika ibiciro no guhenda abaguzi amande ava ku bihumbi 20 kugera kuri miliyoni 5, ubwo twagiye tureba ikosa ryakozwe aho amande acibwa kuva ku bihumbi 50 kugeza ku bihumbi 300."

Nyuma yo gucibwa amande kuri aba bacuruzi basubije abaguzi  amafaranga arenga ku giciro cyashyizweho.

Ibicuruzwa abaturage bavuga ko byazamuriwe ibiciro birimo isukari, umuceri, akawunga, amavuta yo guteka ndetse n'imbuto. MINICOM ikaba igiye  gukomereza uyu mukwabu wo kugenzura abacuruzi ko bubahiriza ibiciro ku masoko yo mu turere hirya no hino mu gihugu.

Jean Paul TURATSINZE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage