Yanditswe May, 30 2021 20:37 PM | 16,250 Views
Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda yatangaje ko hatangiye
inyigo y'ibikorwaremezo bizubakwa ku butaka bwahawe u Rwanda mu bihugu
bitandukanye, mu rwego rwo kububyaza umusaruro kuko bwose butaratangira
gukoreshwa.
Ubutaka bwahawe u Rwanda mu bihe bitandukanye mu bihugu birimo Kenya, Djibouti, Tanzania n'ahandi.
Umukozi muri Minisiteri y'ubucuruzi n'inganda ushinzwe imishinga y'ibikorwaremezo by'ubucuruzi, Doreen Ntawebasa, avuga ko nubwo ubwo butaka harimo ubutaratangira kubyazwa umusaruro, hari inyingo zirimo gukorwa ku buryo bizaha amahirwe abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka.
Anasaba abikorera gutangira gutekereza ibyo bakorera kuri ubwo butaka mu gihe inyigo izaba igiye ahagaragara.
Ati ''Minisiteri iri mu buryo bwo kwiga inyigo yakorwa ku buryo hamenyekana ibikorwaremezo byahajya kubera ko ari mu bihugu bitandukanye, kandi n'amahirwe akaba atandukanye ariko ibikorwa bishobora kuhajya hari nk'inzu z'ububiko, ibigega bya peteroli cyangwa ahagenewe inganda muri ibyo bihugu byose.”
“Nko ku kibanza cya Djibout ni na kinini hashobora kujya amadepo ububiko, ariko cyane ko Djibout aho biri byegeranye n'inyanja itukura hari amahirwe menshi mu bucuruzi kuko niho hanyura ibicuruzwa byo muri Aziya, mu Burayi n’ahandi.”
Si ubutaka bwahawe u Rwanda gusa kuko n'u Rwanda hari ubutaka rwahaye ibindi bihugu, muri bwo harimo nk'ubwahawe igihugu cya Djibout buri mu gace kahariwe Inganda.
''Kugeza ubu Djibout ntabwo iraduha inyigo y'ikizahakorerwa ariko ibikorwa bateganya kuzahakorera bashobora kuzahubaka inganda, bakahashyira n'ibindi bikorwa bijyanye n'ubucuruzi.''
Umuyobozi w'urugaga rw'abikorera mu Rwanda, PSF Robert Bafakulera yemeza ko bazi neza ko ubwo butaka buhari, bakaba bari mu biganiro na Minisiteri y'ubucuruzi n'inganda ngo haboneke ibyangombwa byabwo no kuba bwashyirwaho ibikorwaremezo byabafasha kububyaza umusaruro.
Yemeza ko ubwo butaka buramutse bushyizweho nk'ibyambu byo ku butaka, hari amafaranga abacuruzi batanga yagarukira u Rwanda nk'igihugu kidakora ku nyanja.
Ati ''Ibikorwa byakorwaho nanone ni ibijyanye n’ibyambu, kugirango ibicuruzwa binyujijwe mu nyanja bice kuri ibyo byambu bijya mu bihugu bikikije Djibout ariko nk'uko atari hafi y'u Rwanda hari ibyambu biri hafi nka Tanzania na Mombasa, aho ubutaka bwa Mombasa bwadufasha kuba twazana ibintu mu Rwanda cyangwa se tukaba twabibikayo igihe gitoya.”
“Ibyo byagabanyiriza abikorera mu buryo butandukanye, muzi ko hari amafaranga basiga ku byambu bitandukanye biturutse ku butinde bwo gukurayo ibintu ariko mu gihe dufite ahantu hacu nubwo bitayakuraho ariko yagarukira u Rwanda.''
Gusa ariko kandi ngo hari n'ubutaka bwatangiye kubyazwa umusaruro n'abikorera bo mu Rwanda.
''Nakubwira ko ubutaka twahawe na Centrafrika abikorera batangiye kububyaza umusaruro twahawe ubutaka bunini harimo ubwo guhinga, abikorera batangiye kubukoresha harimo ubwo kubaka abubaka bo mu Rwanda batangiye kubukoresha, hari n'abateganya gukoresha ubutaka twahawe na Congo Brazaville kimwe n'ubwo bundi dukwiye gushyiramo imbaraga nk'abikorera kugirango tububyaze umusaruro.”
Umwalimu muri Kaminuza akaba ari n'impuguke mu mategeko, Alphonse Muleefu, avuga ko mu kubyaza umusaruro ubutaka nk'ubwo buba bwarahawe igihugu, ibyo kibukoreraho bibanza kumvikanwaho n’impande zombi hagendewe ku mategeko agenga ubutaka mu gihugu buherereyemo.
Igihugu cya Djibouti cyahaye u Rwanda hectare 60 ziri mu gace kahariwe inganda, Tanzania yo yahaye u Rwanda ubutaka buri ahitwa Isaka kuri hegitari 18, naho muri Kenya buri i Mombasa ahari hegitari 13.
Bienvenue Redemptus
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru