AGEZWEHO

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...
  • Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023 – Soma inkuru...

MINEDUC yasabye ababyeyi gufatanya n'ubuyobozi bw'ibigo by’amashuri muri gahunda yo gufatira amafunguro ku ishuri

Yanditswe Feb, 28 2022 20:09 PM | 55,903 Views



Minisiteri y'Uburezi yasabye ababyeyi gufatanya n'ubuyobozi bw'ibigo bw'amashuri, kugira uruhare muri gahunda yo gufatira amafunguro ku ishuri.

Mu kiruho cya saa sita, Umumararungu Phionah mu gihe ategereje ifunguro, arimo gusubira mu masomo ye, mu minota mike amafunguro arabonetse.

Phionah ashimira iyi gahunda kuko hari ibyo yahinduye mu myigire yabo.

Nubwo bashima iyi gahunda, kugira ngo barye ababyeyi babo bagomba kwishyura ibihumbi 12 Frw buri gihembwe nk'uruhare rwabo, ni amafaranga bamwe mu babyeyi hirya no hino mu gihugu bagaragaza ko ari menshi.

Minisiteri y'Uburezi igaragaza ko mu iterambere ry'iyi gahunda ababyeyi nabo bagomba kubigiramo uruhari kandi anasobanura ko uruhare atari amafaranga gusa, kuko n'ibiribwa cyanga umubyizi nabyo aringenzi muguteza ikigikorwa imbere.

Umuyobozi w'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita kubiribwa mu Rwanda, Edith Heines yavuze ko ashima imbaraga u Rwanda rwashyizemo mu guteza imbere iki gikorwa.

Yagize ati "Ntewe ishema no gukorana na leta y’ u Rwanda kuko guverinoma yita kubana kandi bazirikana ko abana ari ahazaza higihugu, porogaramu yose itangira ihura nimbogamizi rero bitwara igihe kugirango bigere ku rwego wifuza, WFP izakomeza gukorana n’ u Rwanda kuko umushing w’ubufatanye dufite uzageza kuri 2025, rero tuzakomeza kugabururrira abana mu mashuri kuko ubu tugeze ku barenga 1700 mu turere tumwe na tumwe dukunze kugira izuba rimara igihe hakaba ikibazo cy’ibiribwa ariko tuzakomeza no gukorana na guverinoma mu kurushaho kubaka iyi gahunda."

Ibi bikozwe mu gihe kuri uyu wa Mbere hatangijwe icyumweru cyahariwe kuzirikana no guteza imbere ibikorwa byo kugaburira abana ku ishuri, iki cyumweri kiri mu rwego rwo kwizihiza umunsi wo gutangira amagunguro ku ishuri muri afurika wizihijwe ku nshuro ya 7.

Fiston Felix Habineza




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage