AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

MINEDUC ivuga ko kuba abanyeshuri bakomeje gusubira ntawe bikwiye gutera impungenge

Yanditswe Nov, 22 2020 21:43 PM | 69,963 Views



Mu gihe hagitegerejwe ibyavuye mu bipimo byafashwe mu rwego rwo kureba uko icyorezo cya COVID19 gihagaze mu mashuri, kuri uyu wa mbere abanyeshuri biga mu mwaka wa mbere, mu wa kabiri no mu wa kane mu mashuri yisumbuye n’uw’amashuri abanza barasubukura amasomo yabo. Minisiteri y’uburezi ikaba ihumuriza ababyeyi kuko icyemezo cyo gukomeza gufungura ibindi byiciro by’amashuri cyizweho neza.

Amezi 8 yarashize badakoza ikirenge ku ishuri nyuma yaho amashuri afunzwe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID19. Ngo ntibifuza icyatuma bongera gutakaza igihe nk’icyo.

Ababyeyi b’aba banyeshuri nabo ngo sibo barose amashuri yongera gufungura.

Ku rundi ruhande ariko hari abanyeshuri baje kuri sitade ya Kigali kuri iki Cyumweru aho bagenzi babo bahagurukiraga kandi bakabaye barageze ku bigo byabo.

Imodoka za leta ni zo zakoreshwaga mu kugeza aba bana aho biga dore ko batari na benshi. Icyakora KAGERUKA Benjamin ushinzwe ubugenzuzi muri minisiteri y’uburezi avuga ko iyi ari imwe mu mbogamizi bahuye nayo.

Abasubiye ku mashuri bigaho mu mpera z’iki cyumweru basanzeyo bagenzi babo bo mu mwaka wa 3, uwa 5 n’uwa 6 w’amashuri yisumbuye nabo bari bamaze ibyumweru 3 basubukuye amasomo.

Ni mu gihe kandi hagitegerejwe ibyavuye mu bipimo 3000 byafashwe mu rwego rwo kureba uko icyorezo cya COVID19 cyifashe mu mashuri mu gihe amaze afunguye. Icyakora minisiteri y’uburezi iramara impungenge ababyeyi ivuga ko icyo cyemezo cyasuzumanywe ubushishozi.

Abanyeshuri basubukura amasomo kuva kuri uyu wa mbere ni abiga mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa mbere, uwa kabiri n'uwa kane ndetse n'abageze muri level 3 mu mashuri y'ubumenyingiro, TVET.


Divin UWAYO 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage