Yanditswe Nov, 05 2018 21:49 PM | 17,537 Views
Minisiteri
y’imari n’igenamigambi iratangaza ko hagiye kunozwa kurushaho uburyo umutungo
wa leta n’inzego ziyishamikiyeho bicugwa mu rwego rwo kunoza imikorere muri
rusange. Ni nyuma yuko Banki y’isi isinyanye amasezerano y’inguzanyo ya miliyoi
20 azafasha kunoza ikoranabuhanga muri serivise za leta n’imitangire y’amasoko.
Mu kiganiro
nyuma yo gusinya amasezerano y’inguzanyo ya miliyoni zigera kuri 20 z’amadorali
na banki y’isi azashorwa mu kunoza imicungire y’umutungo n’imari bya leta,
minisitiri w’imri n’igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana yavuze ko aya mafaranga
azafasha guhugura no kwagura ubumenyi mu bakozi ba leta bakora ibarura
n’icungamari rya leta, uburyo bwo kubigenzura buzwi nka Audit, igenamigambi ndetse
no kuzoza uburyo bw’imitangire y’amasoko ya leta aho yanongeyeho ko hari
gahunda zashyizweho zo gukurikirana abagaragayeho gucunga nabi imari n’umutungo
wa leta nkuko bigaragazwa muri za raporo z’umugenzuzi mukuru w’imari.
Izi
miliyoni 20 z’amadorali ya Amerika angana na miliyali zirenga 18 z’amafaranga
y’u Rwanda ahanini aharagarira mu kunoza ikoranabuhanga ku nzego za leta muri
serivise z’imari ndetse no kunoza ikoranabuhanga mu mitangire y’amasoko aho umuyobozi mukuru uhagarariye banki y’isi
mu Rwanda Yasser El-Gammal yashimangiye ko aya mafaranga by’umwihariko
azunganira gahunda zo kongera ubumenyi bw’abakozi ba leta mu gucunga neza
umutungo wa rubanda.
Iri koranabuhanga rivugwa mu mitangire y’amasoko ya leta ryatangiye gukoreshwa ndetse ikigo cy’igihugu gishinzwe kubikurikirana cyo kikavuga ko nta soko rya leta rizongera gutangwa ritasabwe hifshishijwe ikoranabuhanga rya e-GP cyangwa Electronic Government procurement system.
Mu rwego rwo kwifurizanya umwaka mushya muhire hagati y'abanyamakuru bakunzwe ba RBA
Jan 04, 2016
Soma inkuru