AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

AMAFOTO: Abaturage basabwe kwirinda ibikorwa byose byatuma bahura bakanduzanya Covid19

Yanditswe Jun, 29 2021 17:58 PM | 88,033 Views



Guverinoma irasaba abaturage kwirinda ibikorwa byose byatuma bahurira mu ngo zabo, cyane ko ibi byose ari kimwe mu bituma ubwandu bw’icyorezo cya Covid-19.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Kabiri, mu kiganiro n'itangazamakuru, cyibanze ku ngamba nshya zo gukomeza guhangana na Coronavirus.

Zimwe muri izo ngamba harimo ko ingendo zibujijwe guhera saa kumi n'ebyiri za nimugoroba (6:00 PM), kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00 AM).

Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko 95% by’abantu barenga ibihumbi 9 basanganywe icyorezo cya COVID19  kugeza kuri uyu wa kabiri, nta bimenyetso bagaragaza bityo ko benshi muri bo bakurikiranwa bari mu ngo zabo.

Minisante ivuga ko iyi  gahunda ikomeje gufasha cyane abasanganywe iki cyorezo, ndetse n’inzego z’ubuzima mu gukurikirana aba basanganywe iki cyorezo.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi  avuga ko hari abasangwa mu miryango irimo abarwaye iki cyorezo, baje kubasura cyangwa kubasengera.

Minisitiri Gatabazi asaba abaturage  kwirinda ibi bikorwa, kuko ari kimwe inzego zibanze zasanze kirigukwirakwiza iki cyorezo.

Umuyobozi mukuru wa Polisi CG Dan Munyuza avuga ko hari ababifatirwamo bapimwa bagasanga bafite iki cyorezo.

Polisi y’igihugu ishimangira ko ibikorwa byo gusurana koko biriho, kuko hari ababifatiwemo.

Ibi akabihuza n’ igisubiza gihabwa abakunze kugaragara ku mbuga nkoranyambaga basaba ko hatashyirwaho ingamba zikakaye mu kwirinda harimo izwi nka Guma mu rugo.

Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko ubwandu bushya bwikubye inshuro 4 ubwari busanzwe muri uku kwezi kwa Gatandatu, kandi ko ubwiyongere bw’iyi mibare butuma n’imibare yabitabwaho mu bitaro harimo nabakenera kwitabwaho byihariye wiyongera. 


Fiston Felix Habineza



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage