AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

MINAFFET:Madame Mushikiwabo yahererekanyije ububafasha n'umusimbuye Dr. Sezibera

Yanditswe Oct, 24 2018 22:08 PM | 18,863 Views



Nyuma y’ihererekanyabubasha minisitiri mushya w'ububanyi n'amahanga Dr. Richard SEZIBERA yabwiye abakozi b’iyi minisiteri ko bagomba gukora mu buryo budasanzwe kuko u Rwanda narwo ari igihugu kidasanzwe.

Nyuma y’iminsi 5 arahiye, Amb. Dr. Richard SEZIBERA yahererekanyije ububasha na Madame Louise MUSHIKIWABO yasimbuye ku mwanya wa minisitiri w'ububanyi n'amahanga n'ubutwererane. Mu ijambo rye rya mbere yagejeje ku bakozi b’iyi minisiteri, Dr. SEZIBERA, yibukije ko u Rwanda ari igihugu gifite umwihariko ushingiye ku mateka rwanyuzemo, asaba buri wese imikorere idasanzwe. Ati, "Turakorera igihugu gifite umwihariko wacyo kubera amateka yacu, kubera umuvuduko nyakubahwa perezida wa repubulika adusaba kugira, bidusaba rero gukora mu buryo butandukanye nubwo abandi bakora. Ndabizi murabizi munamaze imyaka yose ari ko mukora, ariko biradusaba kujya dukomeza kwibuka ko tutakora nk'abandi, tutakora mu buryo abandi bose bakora, tutakwirara cg ngo intege nkeya zacu zitume dutakaza icyo cyerekezo tugoma kugenderamo."

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga yagaragaje ko nyuma y'urugamba rwo kwibohora, diplomasi y'u Rwanda yanyuze mu bihe bitoroshye byo kubaka isura nziza igihugu gifite ubu, ashimira Minisitiri ucyuye igihe Madame Louise MUSHIKIWABO uruhare yabigizemo, amugaragaza nk'umudiplomate udasanzwe. Yibukije ko diplomasi y'u Rwanda ifite umusanzu ukomeye igomba guha igihugu mu kwesa imihigo cyihaye. Ati, "Uko igihugu cyacu gitera imbere ni nako natwe muri diplomacy dutera imbere kandi ikajyana n'ibihe igihugu cyacu kirimo. Diplomasi y'igihe cy'intambara no kugerageza gusana igihugu yakoze akazi kayo, diplomasi yo kongera kubaka igihugu cyacu no gushakisha umwanya wo kugirango icyo gihugu cyubakwe uko abanyarwanda babyifuza nayo yagize umwanya wayo, na diplomasi y'ubu ngubu y'u Rwanda tuzi rushya rwubashywe n'amahanga rufite icyerekezo kigaragara nayo ifite uko ihagaze, ariko ubwo na diplomasi yo gukomeza kutujyana mu cyerekezo 2050 nayo igomba gutera ukundi no guhinduka.

Madame Louise MUSHIKIWABO avuga ko nubwo yahawe imirimo mishya yo kuba umunyamabanga mukuru w'umuryango mpuzamahanga uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw'igifaransa, OIF, bitazamubuza gukomeza gukorera u Rwanda, byumwihariko diplomasi yarwo, kugirango irusheho kuzuza inshingano ifite. Madame MUSHIKIWABO wari umaze imyaka isaga 9 ari minisitiri w'ububanyi n'amahanga n'ubutwererane, yasabye ko guhuza ibikorwa muri uru rwego byanozwa kurushaho, ndetse hagatekerezwa n'udushya twahangwa mu mikorere y'uru rwego kugirango rurusheho kujyana n'icyerekezo cy'igihugu ndetse n'uburyo ibintu bihindagurika muri diplomasi mpuzamahanga.

Dr. Richard SEZIBERA aheruka kugirwa Minisitiri w'ububanyi n'ubutwererane muri guverinoma nshya yavuguruwe na perezida wa repubulika Paul KAGAME tariki 18 z'uku kwezi,  anarahirira imirimo mishya kimwe na bagenzi be bashya muri iyo guverinoma tariki 19 z'uku kwezi. Asimbuye Madame Louise MUSHIKIWABO nawe uheruka kwemezwa n'inama y'abakuru b'ibihugu na za guverinoma bikoresha ururimi rw'igifaransa ku mwanya w’umunyamabanga mukuru w'uwo muryango wa Francophonie.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage