Yanditswe Jun, 06 2023 15:12 PM | 39,726 Views
Kuri uyu wa Kabiri tariki 06 Kamena, Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda Lt. General Mubarakh Muganga na Major General Vincent Nyakarundi Umugaba w'Ingabo zirwanira ku butaka batangiye inshingano zabo nyuma yo gushyirwaho na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Ni nyuma kandi y'ihererekanya bubasha bakoranye n'abo basimbuye kuri izi nshingano.
Lt General Mubarakh Muganga Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda yahererekanyije ububasha na General Jean Bosco Kazura asimbuye.
Lt General Mubarakh kandi yanahererekanyije ububasha na Major General Vincent Nyakarundi Umugaba w'Ingabo zirwanira ku butaka umusimbuye kuri uyu mwanya yari ariho.
Ni igikorwa cyabereye Ku Cyicaro gikuru cy'Ingabo z'u Rwanda ku Kimihurura.
Ni umuhango kandi wanitabiriwe n'abandi bayobozi mu ngabo batandukanye.
Ku wa Mbere tariki ya 05 Kamena 2023 nibwo Perezida Kagame yakoze amavugurua mu nzego z'Umutekano anashyiraho Minisitiri mushya w'Ingabo ariwe Marizamunda Juvenal wari usanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS), akaba yarasimbuye kuri nshingano Major Gen. Albert Murasira.
Kanda hano urebe impinduka impinduka zakozwe mu buyobozi bw’inzego z’umutekano.
Lt General Mubarakh Muganga Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda yahererekanyije ububasha na General Jean Bosco Kazura asimbuye. Photo: RDF
Major General Vincent Nyakarundi Umugaba w'Ingabo zirwanira ku butaka yahererekanyije ububasha na Lt General Mubarakh yasimbuye kuri uyu mwanya. Photo: RDF
Lt. General Mubarakh Muganga na Major General Vincent Nyakarundi batangiye inshingano zabo nshya. Photo: RDF
Jean-Paul Niyonshuti
Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Paris
Apr 22, 2024
Soma inkuru
Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya
Apr 19, 2024
Soma inkuru
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru