AGEZWEHO

  • Prince Kiiiz yasezeye muri Country Records – Soma inkuru...
  • Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zagabye ibitero ku byihebe mu Ntara ya Nampula – Soma inkuru...

Lt. General Mubarakh Muganga na Major Gen. Vincent Nyakarundi batangiye inshingano zabo nshya

Yanditswe Jun, 06 2023 15:12 PM | 39,726 Views



Kuri uyu wa Kabiri tariki 06 Kamena, Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda Lt. General Mubarakh Muganga na Major General Vincent Nyakarundi Umugaba w'Ingabo zirwanira ku butaka batangiye inshingano zabo nyuma yo gushyirwaho na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Ni nyuma kandi y'ihererekanya bubasha bakoranye n'abo basimbuye kuri izi nshingano.

Lt General Mubarakh Muganga Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda yahererekanyije ububasha na General Jean Bosco Kazura asimbuye.

Lt General Mubarakh kandi yanahererekanyije ububasha na Major General Vincent Nyakarundi Umugaba w'Ingabo zirwanira ku butaka umusimbuye kuri uyu mwanya yari ariho.

Ni igikorwa cyabereye Ku Cyicaro gikuru cy'Ingabo z'u Rwanda ku Kimihurura.

Ni umuhango kandi wanitabiriwe n'abandi bayobozi mu ngabo batandukanye.

Ku wa Mbere tariki ya 05 Kamena 2023 nibwo Perezida Kagame yakoze amavugurua mu nzego z'Umutekano anashyiraho Minisitiri mushya w'Ingabo ariwe Marizamunda Juvenal wari usanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS), akaba yarasimbuye kuri nshingano Major Gen. Albert Murasira.

Kanda hano urebe impinduka impinduka zakozwe mu buyobozi bw’inzego z’umutekano.

Lt General Mubarakh Muganga Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda yahererekanyije ububasha na General Jean Bosco Kazura asimbuye. Photo: RDF

Major General Vincent Nyakarundi Umugaba w'Ingabo zirwanira ku butaka yahererekanyije ububasha na Lt General Mubarakh yasimbuye kuri uyu mwanya. Photo: RDF

Lt. General Mubarakh Muganga na Major General Vincent Nyakarundi batangiye inshingano zabo nshya. Photo: RDF

Gen Maj Alex Kagame yagizwe Umuhuzabikorwa w'Inzego z'Umutekano ziri mu butumwa muri Mozambique. Photo: RDF


Jean-Paul Niyonshuti



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Par

Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya

Abahanzi basaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennia

Art Rwanda Ubuhanzi yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2