AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Loni yatangaje ko amatora yo muri Centrafurika ari intsinzi y'abaturage

Yanditswe Dec, 28 2020 20:20 PM | 170,504 Views



Guverinoma ya Centrafrika yashimiye abaturage bitabiriye amatora y'umukuru w'igihugu n'ay'abadepite yo ku wa 27 Ukuboza 2020. Ni mu gihe Umuryango w'Abibumbye uvuga ko kuba aya matora yarabaye ari intsinzi y'abaturage.

Nyuma y'umunsi umwe habaye amatora rusange muri Centrafrika,ubuzima burakomeje muri iki gihugu. Muri Bangui,umurwa mukuru abaturage batangaje ko ntabikorwa  bihungabanya umutekano byigegeze bigaragara ari na yo mpamvu bakomeje imirimo yabo.

Mu kiganiro n'abanyamakuru, Guverinoma ya Centrafrika yari ihagarariwe n'abaminisiti 3 barimo uw'ingabo uw'ubutegetsi bw'igihugu n'uw'umutekano washimiye abaturage batitaye ku bikangisho by'inyeshamba bakitabira amatora kimwe n'abandi bafatanyabikorwa bagize uruhare mu migendekere y'aya matora.

Umuyobozi wa Komisiyo y'amatora arakomoza ku bijyanye n'ubwitabire bw'amatora kimwe n'ikibazo cy'abakandida bivanye mu matora nyamara ku munsi w'itora bakagaragara ku rutonde rw'abakandida.

Ku ruhande rwa Loni, Denise Brown;wungirije intumwa yihariye y'Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Abibumbye, yashimangiye ko imigendekere myiza y'amatora ari intsinzi y'abaturage kandi ko uyu muryango uzakomeza kuba hafi y'abaturage na Guverinoma ya Centrafrika.

Komisiyo y'amatora muri Centrafrika ivuga ko ku biro by'itora 5408, ibiro 800 bitigeze biberamo amatora.Ukurikije iyi mibare,ibiro byabereyemo amatora bigera kuri 86%.Muri perefegitura 16 amatora yabaye muri perefegitura 14 ni ukuvuga 87.5%.

Jean Pierre KAGABO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage