AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Loni: Amb. Gatete Claver yahamagariye amahanga kwita ku kibazo cya Congo

Yanditswe Jan, 27 2023 11:32 AM | 6,268 Views



Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni, Gatete Claver yongeye kugaragariza amahanga impungenge z’u Rwanda ku mutekano mucye mu Burasirazuba bwa RDC ko ari ikibazo ku iterambere ry’akarere.

Mu jambo yagejeje ku bitabiriye ibiganiro ku kubaka amahoro arambye, ibiyahungabanya n’umuti wabyo, Amb. Gatete yongeye gusaba amahanga ubufatanye mu gukemura iki kibazo giherewe mu muzi wa cyo.

Yagaragaje ko kubungabunga amahoro mu karere k'ibiyaga bigari ari icyifuzo cy'ibihugu byose byo mu karere, harimo n'u Rwanda, ko ariyo mpamvu u Rwanda rukomeje kugaragaza impungenge z’umutekano mucye muri Kivu y'Amajyaruguru n’Amajyepfo.

Yavuze ko urugomo rukabije n’ihohoterwa bikomeje gukorwa mu burasirazuba bwa DRC, cyane cyane kurwanya Abanyekongo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda, biterwa no kunanirwa kwa Leta idafite ubushobozi bwo kurinda ituze n’umutekano by’abaturage bayo ndetse bikanagira ingaruka ku bindi bihugu bituranyi.

Yagaragaje ko gutotezwa, ivangura, umutekano muke, iterabwoba rihoraho ku gice kimwe cy’abaturage ba Congo byatumye Abanyekongo bagera ku 80.000 bahungira mu Rwanda ndetse n’abandi benshi mu bindi bihugu birimo u Burundi, Uganda, Kenya, na Tanzaniya.

Yavuze ko gukemura ikibazo cy’ubuhinzi no kugera ku mahoro arambye, bisaba gukemura ikibazo haherewe mu muzi w’ikibazo nyir’izina kandi bigakorwa vuba.

Yavuze ko RDC ari icumbi ry’imitwe yitwaje intwaro irenga 130, harimo na FDLR, umutwe wasize ukoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda nk’uko byanemejwe n’Umuryango w’Abibumbye, igitangaje ngo ni uburyo Leta ya Congo yahaye FDLR umwanya ukomeye mu Burasirazuba bwa DRC.

Ingaruka z’ibi byose, ngo ni ibikorwa bya FDLR n’indi mitwe bikomeje guteza ibibazo bikomeye ku baturage ba Congo ndetse bikagira n’ingaruka ku mutekano w’u Rwanda.

Ashingiye kuri ibi ngo u Rwanda ntirushobora kugera ku mahoro arambye rwifuza hakiri ibi bibazo by’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa Congo.

Aha niho Amb. Gatete yahereye asaba akanama gashinzwe umutekano muri Loni, UNSC gufasha akarere kugera ku mahoro arambye muri DRC.

Yavuze ko UNSC idakwiye guhera mu kwerekana ibimenyetso by’umutekano muke muri DRC mugihe irenza amaso impamvu muzi w’uwo mutekano mucye.


Paul Rutikanga



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage