AGEZWEHO

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...
  • Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023 – Soma inkuru...

Leta ya Qatar yashimiye Perezida Kagame ku bw'umuhate we mu guhangana na ruswa

Yanditswe Dec, 10 2019 11:54 AM | 2,151 Views



Leta ya Qatar irashimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku bw'umuhate we mu guhangana na ruswa no kubaka igihugu kigendera ku mategeko mu myaka 25 ishize afatanyije n'abanyarwanda muri rusange.

Ibi umukuru w'igihugu yabishimiwe mu birori byo gushimira indashyikirwa mu kurwanya ruswa hirya no hino ku Isi byabereye i Kigali kuri uyu wa Mbere.

Umuhango wo gutanga ibi bihembo byiswe International Anti-corruption Excellence Awards byitiriwe umuyobozi w'ikirenga w'igihugu cya Qatar Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani, byitabiriwe n'abanyacyubahiro barimo Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani ubwe,  Perezida wa Repubulika Paul Kagame, Perezida wa Namibia Hage Geingob, Perezida wa Komisiyo y'Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahammat, Perezida w'impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru ku Isi FIFA, Gianni Infantino n'abandi.

Perezida Paul Kagame yashimiye Emir wa Qatar ku bw'imiyoborere ye ireba kure yibarutse ibi bihembo, amugaragaza nk'inshuti n'umuvandimwe w'ingirakamaro.

Umukuru w'Igihugu yagaragaje ko u Rwanda rutewe ishema no kwakira ibirori bibereye ku mugabane wa Afurika ku nshuro ya mbere, agaragaza ko byongereye umurava wa Leta y'u Rwanda mu rugamba rwo guhashya no kurandura ruswa himakazwa ubuyobozi bugendera ku mategeko.

Intumwa Nkuru ya Leta ya Qatar Dr. Ali Marri ari nawe ukuriye akanama gategura ibi bihembo k'ubufatanye n'umuryango w'abibumbye yavuze ko kuba u Rwanda rwarahawe kwakira ibi birori atari impanuka kuko rwatoranyijwe mu bindi bihugu mu rwego rwo gushimira Perezida Kagame umuhate we mu kurwanya ruswa no kubaka igihugu kigendera ku mategeko mu myaka 25 ishize.

Intambwe y'u Rwanda mu guhangana na ruswa kandi, yashimangiwe na Peezida wa komisiyo y'umuryango wa Afrika yunze ubumwe Moussa Faki Mahammat, ashimangira ubushake bw'umugabane wose mu guhangana n'iki cyaha gituma buri mwaka Afurika ihomba hagati ya miliyari 50 na miliyari 60 z'amadorali ya Amerika.

Muri ibi birori kandi yagaragajwe ko ruswa itamunga ubukungu bw'ibihugu gusa, kuko n'imiryango itari iya leta ihura n'ingaruka za ruswa nkuko byasobanuwe na Perezida w'impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru ku Isi, FIFA, Gianni Infantino.

Perezida wa Namibia Hage Geingob, nawe yagaragaje ko ruswa ari ikibazo cya Afurika gusa nkuko bamwe babyibwira, avuga ko kuyihashya bisaba ubufatanye mpuzamahanga.

Mu cyiciro cy'abarimu n'abashakashatsi, ibi bihembo byiswe Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani Anti-corruption Excellence award 2019 cyahawe Dr. Maria Krambia Kapardis wo muri Cyrus na Dr. Alban Koçi wo muri Albania. Mu cyiciro cy'urubyiruko ibi bihembo byahawe Jean Jeacques LUMUMBA wo muri DRC n'umunya-Zimbabwe Melody Zambuko, naho mu cyiciro cy'udushya gihabwa uwitwa ELNURA ALKANOVA wo mu gihugu cya Kyrgyzstan na Nathalie Dijkman.

Muzehe Kenneth KAUNDA waharaniye ubwingenge bwa Zambia akaza no kuyibera Perezida wa mbere niwe wagenewe igihembo cy'umuntu ukuze kurusha abandi wahanganye na ruswa kandi agaharanira kubaka igihugu kigendera ku mategeko.

Ni ku nshuro ya 4 ibi bihembo bitanzwe, umwaka ushize bikaba byarabereye muri Malaysia.

Inkuru mu mashusho


Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage