AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Leta ifitiye abaturage miliyari zisaga 17 z’imitungo yangijwe n’ibikorwa by’inyumgu rusange

Yanditswe Dec, 14 2019 10:15 AM | 1,336 Views



Urwego rw'Umuvunyi ruratangaza ko ruhangayikishijwe n'ikibazo cy'ibirarane bya miliyari zisaga 17 z'amafaranga y'u Rwanda leta ibereyemo abaturage bafite imitungo yabo yangijwe n'ibikorwa by'inyungu rusange.

Gusa uru rwego ruvuga ko rwishimira ko leta yashyizeho ingamba zihamye zo gukumira ko iki kibazo cyazongera kwisubiramo.

Ibibazo by'abaturage batahawe ingurane z'imitungo yabo yangijwe n'ibikorwa by'inyungu rusange birimo imihanda, amashanyarazi n'ibindi, ni bimwe mu bidahwema kugaruka kenshi mu itangazamakuru.

Abaturiye umuhanda Huye-Kitabi, ni bamwe mu bagaragaza iki kibazo, aho bavuga ko hashize igihe batarahabwa ingurane zangijwe n’ikorwa ry’uwo muhanda.

Ikibazo cy’ingurane z’abaturage bafite imitungo yangijwe n’ibikorwa by’inyungu rusange, ni kimwe mu byagarutsweho kuri uyu wa Gatanu, ubwo komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere mu mutwe wa Sena yaganiraga n’Urwego rw’Umuvunyi nyuma yo gusesengura raporo y’ibikorwa byarwo by’umwaka wa 2018-19 na gahunda y’ibikorwa by’umwaka wa 2019-2020.

Raporo y'ibikorwa by'Urwego rw'Umuvunyi y'umwaka w'ingengo y'imari ya 2018/2019, igaragaza ko inzego za Leta zinyuranye zifite ibirarane bya miliyari 17 na miliyoni zisaga 300 z'amafaranga y'u Rwanda zitarishyura abaturage bafite imitungo yangijwe n'ibikorwa by'inyungu rusange. 

Kuri Senateri Uwera Pelagie na senateri Ntidendereza William, ngo iki ni ikibazo cyareberwa no mu ishusho y'akarengane Urwego rw'Umuvunyi rukwiye gukurikirana.

Umuvunyi wungirije ushinzwe gukumira ruswa n'akarengane, Yankurije Odette, avuga ko ikibazo gihangayikishije kugeza ubu ari icy’ibirarane gusa, kuko nta bindi bishya bishobora kuvuka kubera itegeko rishya ryashyizweho.

Inkuru irambuye mu mashusho


Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage