AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Ba mukerarugendo 35 baturutse imihanda yose batangiye gusura ibice nyaburanga by'u Rwanda

Yanditswe Sep, 16 2021 18:40 PM | 64,389 Views



Urwego rushinzwe iterambere mu Rwanda rwavuze ko gahunda yo gutembereza ba mukerarugendo mbere gato y'igikorwa cyo kwita izina yarushijeho kwamamaza u Rwanda mu rwego rw'ubukerarugendo bitewe n'inzego z'abitabira iyi gahunda.

 Abatanga serivisi zifitanye isano n'ubukerarugendo na bo bashimangira ko uko iminsi ihita ari na ko bagira izindi serivisi zidasanzwe zireshya ba mukerarugendo

Ba mukerarugendo 35 baturutse mu mpande zitandukanye z'isi, batangiye urugendo rwo kuzenguruka u Rwanda bareba ibyiza birutatse. Ni mu gihe habura icyumweru kimwe gusa ngo habe umuhango ngarukamwaka wo kwita izina abana b'ingagi baba baherutse kuvuka. Bamwe mu bitabiriye uru rugendo ruzamara icyumweru bavuga ko bafite amatsiko menshi ku byo bazasura biri mu Rwanda cyane ko benshi ari bwo bakirukandagiramo.

Tim Van Der Wel waturutse mu Buholandi ati "Mfite amatsiko yo kumenya iki gihugu gitangaje buri wese ahora avuga, kuko nanjye nkora mu bijyanye n'ubukerarugendo, ni byiza kuba mbonye amahirwe yo kwiyizira hano no kwirebera buri cyose. Nkunda inkuru z'ubukerarugendo bwo muri Afurika, kwakira neza abantu kwabo, ahantu heza n'ibindi. Iki gihugu gikora byinshi birengera ibinyabuzima by'agasozi ndetse n'umuco. Nizeye ko nzishimira cyane ibyo nzabona, n'uburyo bihagaze muri iki gihe cy'icyorezo."

Uru rugendo rukubiyemo gusura za pariki zitandukanye ziri hirya no hino mu gihugu n'ibindi bikorwa bifitanye isano n'ubukerarugendo.

 Umwizerwa Sandrine ukuriye ikigo gifasha ba mukerarugendo kuzamuka no kumanuka urutare mu Karere ka Kamonyi (Beautiful Rwanda Tours), asobanura ko abikorera bo mu rwego rw'ubukerarugendo bakomeje gutekereza udushya twatuma abasura u Rwanda barumaramo iminsi.

Ati "Twumva ko turi ready (twiteguye), twamaze gutraininga aba guides, ibikoresho turabifite, turiteguye rwose: birahari nk'ibyo byo lockclimbing, ni activité imara umunsi umwe umuntu akaba yagenda akagaruka turi gushyirayo na campsite ku buryo umuntu yagenda akararayo, si ukuvuga ngo ni ukwita ingagi gusa n'ibyo ngibyo birahari byafasha ba mukerarugendo."

Abari muri uru rugendo rwo gusura u Rwanda barimo abafite ibigo bitanga serivisi z'ubukerarugendo mu bihugu baturukamo ndetse n'abanyamakuru bo mu bihugu binyuranye.

Umuyobozi w'agateganyo ushinzwe ubukerarugendo muri RDB, Ariella Kageruka, yemeza ko ubwiyongere bw'ibi byiciro by'abakerarugendo butuma u Rwanda rurushaho kumenyekana ku rwego mpuzamahanga ndetse no kuzahura ubukungu bwazahajwe na Covid 19.

Yagize ati "Uko baza ni ko turushaho kongera abafatanyabikorwa ku isi hose, ni na ko abantu batandukanye barushaho kumenya u Rwanda. Aya makuru bakira y'ubukerarugendo no kubungabunga ibidukikije n'uburyo u Rwanda rushyize imbere kubungabunga ibidukikije bikomeje gutanga umusaruro kuko uko dukoze ino gahunda barayitabira ari benshi, icya kabiri ubufatanye bw'abikorera mu Rwanda no hanze buriyongera.

Iyi gahunda izwi nka Fam Trip izamara icyumweru inahurirane n'umuhango wo kwita izina ku nshuro ya 17, uteganijwe kuba hifashishijwe ikoranabuhanga ku itariki 24 Nzeri, aho abana b'ingagi 24 ari bo bazahabwa amazina.

Jean Claude Mutuyeyezu



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage