Yanditswe Jul, 07 2023 18:49 PM | 88,364 Views
Abasesengura ibajyanye n'ubukungu bavuga ko kuba u Rwanda rugeze ku gipimo
cya 87% mu kwihaza ku ngengo y'imari ari ikimenyetso cyo kwigira kandi
bigatanga icyizere ko n'intego gifite yo kugira umuturage ukungahaye
bizagerwaho nk'uko bikubiye mu cyerecyezo 2050.
Impinduka nziza mu bukungu bw'u Rwanda zitangirana n'ihagarikwa rya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Bamwe mu bari mu Rwanda by'umwihariko mu Mujyii wa Kigali nyuma ya jenoside gato bashimangira ko iterambere ry'igihugu ntawe ubu ritagaragarira.
Francois Kanimba wabaye muri guverinoma akanayobora Banki Nkuru y'u Rwanda, avuga ko mbere ya jenoside ubukungu bw'igihugu bwari hasi cyane. Ahamya ko nyuma ya jenoside imicungire no kuvugurura urwego rw'imari ari bimwe mu byatumye ubukungu buzamuka.
Mu mwaka wa 1995 ingengo y'imari yari miliyari 56 aho inkunga z'amahanga zari ku gipimo kiri hejuru ya 90%. Mu mwaka wa 2018/2019 ingengo y'imari yari miliyari ibihumbi 2443.5. Ingengo y'imari u Rwanda ruzakoreshwa mu mwaka wa 2023/2024 izaba ari miliyari ibihumbi 5.030 aho iyo amafranga ava imbere mu gihugu uteranijeho inguzanyo igihugu kizishyura bingana na 87% by'ingengo y'imari yose bivuze ko inkunga ziri ku gipimo cya 13%.
Urwego rw'ibikorwaremezo ni rumwe mu byagize uruhare rukomeye mu iterambere igihugu cyagezeho uhereye ku mihanda yakozwe.
Ikindi kimenyetso cy'uko igihugu gitera imbere ni umubare w'abaturage bagerwaho na serivisi z'imari bavuye ku gipimo cya 14% muri 2008, ubu bakaba bageze ku gipimo cya 93% nk'uko BNR ibigaragaza.
Umusaruro mbumbe w'igihugu wakomeje kwiyongera aho umwaka ushize wa 2022 wazamutse ku gipimo cya 8.2%: ya 21%, aho urwego rwa serivisi rufite uruhare rwa 47%.
Aha ni ho Francois Kanimba ahera avuga ko kugira ngo igihugu gikomeze gutera imbere mu bukungu mu buryo burambye ari uko urwego rwa serivisi rukwiye gukomeza gushyirwamo imbaraga.
U Rwanda ruza ku mwanya wa 2 muri Afurika mu korohereza ishoramari nk'uko raporo ya Doing Business ibigaragaza. ibi birwongerera amahirwe yo kubonera abaturage imirimo kugira ngo bazamure amafranga binjiza babashe no guhaha.
Mu mwaka wa 1994 Umunyarwanda yinjizaga amadolari 146 ku mwaka, na ho muri 2018 akinjiza amadolari 778 ku mwaka. Biteganijwe ko mwa mwaka wa 2035 umunyarwanda azaba yinjiza amadolari ibihumbi 4 ku mwaka mu gihe icyerekezo 2050 biteganijwe ko azaba yinjiza ibihumbi bisaga 12 by'amadolari ku mwaka.
MUTUYEYEZU Jean Claude
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru