Yanditswe Jul, 27 2019 11:33 AM | 9,636 Views
Ishuri Rikuru ry’u Rwanda ry’imyuga n’ubumenyingiro (RP), riratangaza ko guhera mu mwaka utaha rishobora gutangira amasomo y’icyiciro cya 2 n’icya 3 cya kaminuza. Cyakora impuguke mu burezi zo ziravuga ko izo mpinduka mu myigishirize y’imyuga n’ubumenyingiro mu mashuri makuru zikwiye kwitonderwa.
Nsengimana Patrick na Muhirwa Jean Felix, ni bamwe mu banyeshuri basigaje umwaka umwe ngo basoze amasomo yabo mu ishuri rikuru ry’ubumenyingiro rya Kigali, IPRC Kigali. Nk’uko politiki na gahunda y’imyigishirize y’amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro mu Rwanda ibiteganya, aba basore kimwe na bagenzi babo, nyuma y’imyaka 3 bazahabwa impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya kaminuza, ari na yo iri ku rwego rwo hejuru mu zihabwa abiga ayo masomo azwi nka TVET.
Ni bintu bamwe mu biga ayo masomo bagaragaza ko bibagiraho ingaruka.
Eng. Kazawadi Papias, umwe mu ba enjeniyeri bakorera mu Rwanda, asanga kutagira amasomo y’icyiciro cya 2 n’icya 3 muri TVET byaragize ingaruka mbi ku bakurikiye ayo masomo mu myaka ishize.
Umuyobozi w’Ishuri Rikuru ry’u Rwanda ry’imyuga n’ubumenyingiro, Dr. James Gashumba, avuga ko ibiganiro hagati y’inzego bireba bigeze kure kugira ngo muri TVET hatangire gutangwa amasomo ya level 8 na 9 cyangwa icyiciro cya kabiri n’icya gatatu cya kaminuza, kuko kutagira abize amasomo yo kuri urwo rwego ari icyuho ku isoko ry’umurimo ry’imbere mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga.
N’ubwo izi mpinduka ari ngombwa, hakenewe ubushishozi mu kuzishyira mu bikorwa, nkuko na Padiri Dr. Fabien Hagenimana, Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya INES Ruhengeri abivuga.
Kuva muri 2010 kugeza ubu, abasaga ibihumbi 7 ni bo bamaze gusoza amasomo y’icyiciro cya mbere cya kaminuza mu mashuri makuru y’imyuga n’ubumenyingiro.
Divin UWAYO
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru