Yanditswe Jan, 23 2021 10:06 AM | 7,194 Views
Impuguke mu burezi zisanga ababyeyi bakwiye kurushaho kwegera cyane abana babo mu gihe kuri ubu basabwa kubafasha mu masomo yabo cyane cyane muri iyi minsi umujyi wa Kigali washyizwe muri gahunda ya Guma mu rugo mu Rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid19.
I saa ine za mu gitondo, Alta Ishema w'imyaka ine ubu ari mu rugo iwabo mu Murenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro, umwe mu bagize umuryango ari kumufasha gusubiramo inyajwi
Arasabwa gusoma, ariko agahabwa n’umwanya wo gukora imyitozo yo kwandika izo nyajwi.
Mu Murenge wa Kanombe na ho, Iriza Muhiganwa Ella na we dusanze ari kwiga ariko we hari kwifashihswa cyane na telefone igendanwa yoherezwamo amasomo aturutse ku kigo asanzwe yigaho.
We na Alta Ishema bose biga mu mashuri y’inshuke. Bamaze umwaka bigishwa muri ubu buryo kuko amashuri yahagaze mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID19.
Ababyeyi babo bahamya ko gufasha abana kwigira mu rugo bidasaba ibihenze ahubwo bisaba kwigomwa.
Abahanga mu bijyanye n'imyigishirize basanga ababyeyi batakagombye gucika intege kubera igihe kinini abana bamaze batajya ku ishuri, ahubwo hari ibyo bagomba kuzirikana.
Dr Ndayisenga Wilton ni umwalimu muri Kaminuza akaba n’impuguke mu burezi.
Ati « Kugira ngo umwana abashe kwiga amenye, ugomba kubanza kuba inshuti na we, wamara kuba inshuti na we wamwiyegereje yakwiyumvisemo, ni bwo abona ko ibyo umubwira bifite akamaro. Icya kabiri ugomba kugira gahunda, ubundi kwigisha neza ni ukugena uko umwana yiga neza kuri gahunda ukagena icyo yiga uyu munsi ku isaha iyi n’iyi ukongera ejo guto gutyo, buriya rero ni na byo twita ireme ry’uburezi kuko bivuze kugira ibikorwa bihoraho bisobanutse kandi biri mu murongo wa nyawe, warangiza ukaba inshuti y’umwana kuko umwana ahita ahindukira akaba inshuti y’ubumenyi, ni byo twita Science, ibyo ni byo abarimu dukora, ariko ubu ababyeyi ntibakiri ababyeyi gusa babaye n’abarimu, rero ibintu byarakomeye babyeyi mwoge magazi amazi ntakiri yayandi.”
Icyiciro cy'abiga mu mashuri y'inshuke ndetse n'abiga mu mashuri abanza kuva mu wa mbere kugera mu wa gatatu ni cyo cyari gisigaye kitaratangira amasomo.
Uretse mu Mujyi wa Kigali, ahandi abiga muri iki cyiciro batangiye amasomo ku itariki 18 z'uku kwezi nyuma y'amezi 10 bari mu rugo mu rwego rwo kwirinda Covid 19.
Fiston Felix HABINEZA
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru