Yanditswe Jul, 01 2020 11:26 AM | 82,571 Views
Nubwo muri iyi mya 26 ishize u Rwanda rwibohoye abafite amashanyarazi bageze kuri 55% bavuye kuri 2% mu 1994, haracyakenewe nibura miliyari 1 n’igice z’amadolari kugira ngo imishinga 5 yo kongera ingano y’amashanyarazi yuzure. Abaturage bishimira ko insinga z’amashanyarazi zitakibanyuraga hejuru zijyanye umuriro ahandi, ahubwo na bo amashanyarazi yatangiye kubageraho.
Amashanyarazi, imwe mu nkingi zifatiye runini ubukungu bw’u Rwanda cyane ko byinshi mu bibushingirwaho ari yo bwubakiyeho. Bamwe mu baturage bavuga ko n’ubwo mu myaka yo hambere n’ubusanzwe abagerwagaho n’umuriro bari bake ngo ntibyabuzaga ko insinga zibanyura hejuru ziwujyanye ahandi.
Kuva mu mwaka wa 1994 u Rwanda rumaze kubohorwa, abagerwagaho n’amashanyarazi bari 2% gusa ariko ubu bamaze kuba 55%. Aho abagera kuri 40% bafatira ku muyoboro mugari(on grid), mu gihe 15% bakoresha ingufu zisubiramo.(off grid).
Ku rundi ruhande ingano y’amashanyarazi u Rwanda rufite yariyongereye kuko yavuye kuri megawati 42 akaba ageze kuri megawati 228. Abikorera bavuga ko uku kwiyongera kw’amashanyarazi byatumye hari abayabyaza umusaruro mu guhanga imirimo ibyara inyungu kandi itanga akazi mu duce babarizwamo cyane ko ahenshi bitakiri ngombwa ko bajya mu minini bajya gushaka umuriro.
Kugeza ubu imirenge 406 ifite umuriro w’amashanyarazi naho imirenge 10 ntaragezwamo. Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze busobanura ko hari aho amashanyarazi ataragezwa, ariko ngo aho yagejejwe yahinduye ubuzima bw’abaturage ku buryo bugaragara cyane ko hari n’abazayabona vuba.
Nubwo umubare w’abagerwaho n’amashanyarazi wazamutse ndetse n’ingano yawo ikaba yarikubye inshuro 5 mu myaka 26 u Rwanda rumaze rwibohoye; igihugu cyari cyihaye intego y’uko mu cyerekezo 2020 hejuru ya 70% by’abaturage bazaba bagerwaho n’amashanyarazi, naho mu ntego zo kwihutisha iterambere NST1, abagerwaho nayo bakazagera ku 100% mu mwaka wa 2024.
Umuyobozi ushinzwe igenamigambi mu kigo gikwirakwiza amashanyarazi mu Rwanda Umugwaneza Clementine asobanura ko ingengo y’imari idahagije ari yo ituma intego igihugu cyihaye zitagerwaho uko bikwiye.
Kugira ngo imishinga yo kubaka ibikorwa remezo by’amashanyarazi cyane cyane ingomero bigerweho nibura kugeza mu mwaka wa 2024, hakenewe nibura miliyari 1 n’igice z’amadolari.
Umushinga wo kubyaza mashanyarazi Nyiramugengeri mu karere ka Gisagara uzatanga megawati 80, Uwa Gaz Methane uzwi nka Shema uzatanga megawati 56, Rusizi ya 3 izatanga megawatt 80, Rusumo megawatt 27 na ho Nyabarongo ya 2 itange megawatt 43.
Jean Claude MUTUYEYEZU
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru