AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Kwibohora26: Kwiga imyuga ntibikiri iby'abananiwe kwiga ibindi

Yanditswe Jul, 06 2020 08:01 AM | 58,988 Views



Abize imyuga n’ubumenyi ngiro baravuga ko imyaka 26 ishize u Rwanda rwibohoye yatumye uru rwego rurushaho gutera imbere bitandukanye n’imyumvire yahoze ho ko imyuga yigwa n’abanniwe andi mashuri.

Imyuga n’ubumenyi ngiro ni kimwe mu byo Leta yashyizemo imbaraga nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ababyize bagaragaza intera bagezeho nk’ikimenyetso nyakuri cyo Kwigira. Bashimangira ko ubumenyi bafite ari bwo bufasha abatari bake kwihangira imirimo no koroherwa no kubona akazi.

Usengimana Sylivain, Umubaji wo mu Gakiriro ka Gisozi ati "Iyo hataza kubaho kwibohora uko igihugu cyari kimeze kiri mu mwijima ntabwo twari kubona icyo tuba dukora ubu ngubu. Ubu rero ko twibohoye ni yo mpamvu tuza hano tugakora nta kuvangura tugakora icyo dushaka aho buri wese akora ibyo ashoboye. Umuntu abona agenda azamuka kuko niba umwaka ushize nari mfite 500,000frw ubu nkaba ngize miliyoni urumva ko ndi kugenda nzamuka nta kibazo iterambere ririmo riraza. Twese turiga nta kibazo.'' 

Ntagorana Theoneste ni umukanishi muri Victoria Motors avuga ko muri iki gihe umuntu wize imyuga adashobora kubura icyo akora.

Ati  ''Bitandukanye no kuri ubu kuko abantu biga TVET ni abantu bakeneye iterambere ryihuse kuko nta muntu wize imyuga ujya ushoma. Nko mu myaka 26  ishize u Rwanda rwibohoye hari iterambere tumaze kugeraho, n'ubu iyo tumaze kwiga tuba aba mbere; igihugu cyacu cyaradufashije, gufasha urundi rubyiruko kubona akazi, twe duhita dutangira akazi nta gihe cyo gushoma gihari. Kuri buri kimwe twiteje imbere ntitugikeneye gusaba."

Umushakashatsi ku bijyanye n'abaturage n'iterambere akaba n'umwarimu muri Kaminuza, Dr Kabano Ignace yemeza ko kwibohora nyakuri mu bukungu n'iterambere bivuga kwigira, kandi kwigira bikaba mu buryo bwinshi yaba umuntu ku giti cye n'ibihugu muri rusange. 

Muri gahunga yo kubaka ubukungu burambye bushingiye ku bumenyi, Dr Kabano, avuga kandi ko kuba urubyiruko rw'u Rwanda rugize umubare munini w'abaturage hejuru ya 70% bari munsi y'imyaka 35 ari bo rubyiruko, kubigisha imyuga n'ubumenyi ngiro bibafasha mu kwihuta mu kubona icyo bakora no kwihangira imirimo bityo bakiteza imbere n'igihugu kigatera imbere mu buryo burambye. 

Yagize ati  ''Uko twubaka ubushobozi bw'urubyiruko ni na ko duteganya iterambere rirambye ry'iki gihugu. Amashuri yaTVET abifitemo uruhare rukomeye ibyo byose bizagerwaho ari uko umubare dufite w'urubyiruko rutojwe ubumenyi bufatika bashobora guhita bajyana ku isoko batagombye kujya gupiganirwa amasoko n'akazi kuko bigaragara ko imyanya y'imirimo abayipiganirwa ari benshi ahubwo ku buryo bagira n'ubushobozi bwo kwiremera imirimo yabo ndetse no kuyiha bagenzi babo.''

Umuyobozi Mukuru w'Ikigo gishinzwe guteza imbere imyuga n'ubumenyingiro WDA, Gatabazi Pascal avuga ko kwiga imyuga n'ubumenyi ngiro biri mu biri gufasha urubyiruko kubona ibyo rukora rukiteza imbere, ingingo yemeza ko ijyana neza no kwibohora nyakuri k'urubyiruko mu iterambere.

Yagize ati "Kwibohora nyakuri k'urubyiruko ni ukugira icyo bakora kandi cyane cyane iyo ugannye imyuga n'ubumenyingiro ugira icyo ukora byanze bikunze. Igihugu kimaze gutanga amahirwe akomeye ku rubyiruko, kongera amashuri ya TVET ku buryo amaze kuba menshi kandi n'imbaraga ziracyajyamo mu kuyongera.''

Zimwe mu mbogamizi zikibangamiye urubyiruko rugana imyuga n'ubumenyi nyigiro harimo kubura igishoro batangiza bagura imashini bakoresha mu kazi kabo kuko zihenda cyane, kubura imirimo n'aho gukorera, amashuri akiri make ndetse hamwe na hamwe atanga ubumenyi budahagije, ikinyabupfura gikeya, ndetse n'izindi  zitandukanye. 

Aha ni ho Gatabazi avuga ko Leta ifite gahunda yo gukomeza guteza imbere uru rwego no gukemura ibi bazo nk'ibi bikibangamiye urubyiruko rwize, n'urushaka kwiga imyuga n'ubumenyi ngiro.

Imibare itangawa na WDA Igaragaza ko mu rugendo rw'imyaka 26 ishize u Rwanda rwibohoye kuri ubu mu Rwanda habarurwa abarenga 100,000 bagana imyuga n'ubumenyi ngiro, mu mashuri arenga 370. Iyi mibare igaragaza 70% by’abize aya masomo bahita babona icyo bakora; mu gihe abakoresha bishimira uburyo bakora ku kigero cya 80%. Hari kampani zirenga 300 z'abikorera zikorana na WDA mu kumenyereza no kwigisha abanyeshuri imyuga banabishyira mu ngiro, hari abantu barenga 65,000 bamaze koherezwa  mu nganda n'ibigo by'abikorera gutangira imirimo babyaza inyungu n'ibindi. 


Bienvenu Redemptus 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage