Yanditswe May, 14 2022 17:04 PM | 75,521 Views
Impuguke mu buzima zagaragaje ko ingamba u Rwanda rwafashe mu guhangana n'icyorezo cya Covid-19 ari umusaruro urimo gufasha guverinoma gufata ibyemezo bigamije kurushaho koroshya ingamba zo kwirinda iki cyorezo. Ubu ntibikiri itegeko kwambara agapfukamunwa.
Mu bice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali, abantu ni benshi cyane banyuranamo bajya muri gahunda zabo zitandukanye. Bamwe bambaye udupfukamunwa, abandi ntibatwambaye.
Sheih Maniriho Ismael utuye mu Mujyi wa Kigali avuga ko kwirinda COVID19 akibikomeje. Yakomeje kwambara agapfukamunwa n'ubwo ubu nta tegeko rihana utakambaye.
Ati "Njyewe ndacyakambaye kubera ko nkirinze ku buryo bwanjye bwihariye ariko n'ubundi batubwiye ko mu gihe turi ahantu hari abantu benshi kuko nitegura kujya mu nama ni yo mpamvu ngewe nkikambaye abantu turi buze guhura ntabwo nzi niba nta kibazo bafite."
Maniraho Pascal we ati "Njyewe nakambaye kubera ko iki cyorezo nta gahunda kigira, njye ntibiranzamo nzagakuramo ari ubushake bwanjye, ndakamenyereye kuko n'ubundi iyo ngiye kuva mu rugo mba numva hari ikintu nibagiwe ntabwo gashobora kuva mu mufuka."
Umwe mu myanzuro yafatiwe mu nama y'abaminisitiri yateranye ku wa Gatanu, ni uko kwambara agapfukamunwa bitakiri itegeko. Cyokora abantu bagashishikarizwa kwambara agapfukamunwa igihe bari ahantu hafunganye kandi hahuriye abantu benshi. Ni icyemezo abaturage bavuga ko ari ingirikamaro.
Uwizeyimana Jimmy na we utuye mu Mujyi wa Kigali ati "Byatubereye byiza cyane kubera ko natwe twakambaraga kubera ko twari twarugarijwe n'icyorezo cya Covid-19 ubu rero byadushimishije akenshi ya modoka yajyaga inyura mu muhanda ikagufata, ubwo rero twanejejwe n'uko umuntu azajya agenda mu muhanda nta kibazo.
Mudeli Marie Vestine we ati "Njye nkimara kumva ko kavuyeho nanze no kubyemera neza, nabyemeye ari uko nibarije abapolisi, mbabonye bakambaye nti njye mfite ikibazo nti ko abantu bambwiye ngo agapfukamunwa bagakuyeho nti amakuru sinayumvise ariko mbonye mukambaye ngira ubwoba mpita nkambara nti bimeze bite? Barambwira bati rero nta kibazo ariko uri mu bantu benshi urakambara bati twebwe turi mu kazi ariko wigira ubwoba. Ubwo rero nazamuye amaboko mpa Imana icyubahiro kari karadutesheje umutwe."
Impuguke mu buzima akaba yaranakoranye n'ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku buzima hano mu Rwanda, Gasherebuka Jean Bosco avuga ko ingamba Leta irimo gufata zirimo no kuba kwambara agapfukamunwa bitakiri itegeko ari umusaruro mwiza w'ibyemezo bikwiye Leta yagiye ifata mu guhangana n'iki cyorezo cya Covid-19.
Ati "Iki ni ikimenyetso gikomeye cyane, iyo Leta ifashe icyemezo nka kiriya tuzi akamaro k'agapfukamunwa ukuntu kari kameze ni ukuvuga ko ifite icyizere ko icyo cyorezo gitangiye kugenda kirangira. Ariko ibyo byose kurangira biterwa n'ingamba zafashwe turabizi ko igihugu cyafashe ingamba nziza, zibereye abaturage, zifasha igihugu, bituma tugenda dusohoka buhoro buhoro muri iki cyorezo harimo imbaraga guhera ku buyobozi kugera ku baturage bo hasi. Urabona hashize iminsi tubona ko harwara 1 na ko baba bagaragarwaho covid nta nubwo baba barwaye nta barwayi tukigira hashize hafi ukwezi nta murwayi ukijya mu bitaro, ni ukuvuga ko iki cyorezo kigenda gicika intege ni ikintu cyiza cyane."
Impuguke Gasherebuke avuga ko iki cyemezo kidakwiye gutuma abaturage birara, ahubwo ko bakwiye gukomeza kubahiriza ingamba zigamije kwirinda, uko Leta ibisaba.
Ati "Ni ukuvuga rero ibyo badusabye tujye tubikurikiza, ni ukuvuga agapfukamunwa birashoka ko kavaho ari na byo bakoze kakavaho, ariko noneho izi ngamba niba tuvuze ngo agapfukamunwa kavuyeho ntitwakubwiye ngo ntuzakambare nujya ahantu hafunganye, nujya ahantu hari ubucukike bw'abantu, nujya ahantu nawe ubona ko ushobora kwandura haramutse harimo umuntu wanduye irinde ube wakambara ntawe ubikubwirije. Ikindi cya 2 buriya urukingo rwafashije ikintu gikomeye cyane."
Guverinoma y'u Rwanda isaba Abanyarwanda n’abaturarwanda bose kwikingiza byuzuye kugira ngo bemererwe kujya ahantu hahurira abantu benshi harimo no kwemererwa kugenda mu modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange.
KWIZERA John Patrick
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru