AGEZWEHO

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yitabiriye inama ya Banki y'Isi yiga ku iterambere rya Afurika – Soma inkuru...
  • Imyinshi izafungwa- Umushinga w'itegeko rigenga imiryango itari iya Leta uteye impungenge – Soma inkuru...

Guhisha imibiri y'abazize Jenoside bifitanye isano n'ingengabitekerezo yayo- Dr Bizimana

Yanditswe Apr, 16 2024 20:06 PM | 116,927 Views



Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene asanga kutagaragaza ahaherereye imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, bifitanye isano n'ingengabitekerezo yayo itarasibangana mu mitekerereze ya bamwe mu Banyarwanda.

Ibi yabigaragarije mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 i Ntarama mu Karere ka Bugesera.

Ntarama, kimwe n'ibindi bice bigize Akarere ka Bugesera, hafite amateka y'itotezwa, ivangura, ubwicanyi n'urwango ahera mu mwaka w’1959. 

Abaharokokeye bemeza ko ibyabaye mu 1994 byaje ari umusozo w'ibyo banyuzemo mu myaka irenga 30 yabanje.

Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene avuga ko kuba hakiri imyitwarire nk'iyi bifitanye isano n'umuzi w'icengezamatwara y'urwago n'ubugome byigishijwe igihe kirekire ari nabyo byavuyemo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uwavuze mu izina rya IBUKA yavuze ko iyi myitwarire idakwiye ku bantu bahawe imbabazi ndetse bakitabwaho na Guverinoma iyobowe n'Umuryango RPF Inkotanyi. 

Muri iki gikorwa hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 120 yabonetse mu bice bitandukanye bya Bugesera, cyane cyane mu Mirenge ya Ntarama, Mwogo, Nyamata na Musenyi.

Iki gikorwa cyaraye kibanjirijwe n’ijoro ryo kwibuka cyitabiriwe na Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Donatille Mukabalisa wunamiye inzirakarengane ziciwe muri iki gice cya Bugesera.

Paschal Buhura



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Imyinshi izafungwa- Umushinga w'itegeko rigenga imiryango itari iya Leta ut

Ishyaka PDI ryiyemeje kuzashyigikira Paul Kagame mu matora y’Umukuru w&rsq

Zimwe mu mpinduka zagaragaye muri Kaminuza mu myaka 30 ishize

Abanya-Kigali bishimiye kongera gukomorerwa kubaka

Hakiriwe dosiye 4698 z'abaregwa gukoresha nabi umutungo wa Leta mu myaka 5

Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023

Minisitiri Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abakomeje gup

U Rwanda rurishimira ibyagezweho mu kurwanya Malariya