AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Kuba Leta yarabashakiye imiti iganya ubukana bwa VIH byabongereye icyizere cyo kubaho

Yanditswe Dec, 05 2019 16:08 PM | 23,105 Views



Bamwe mu baturage bafite virusi itera SIDA  bashima  uburyo Leta y’u Rwanda yabafashije kubona imiti igabanya ubukana bw'iyi virusi nta kiguzi  kuko byabongereye icyizere cyo kubaho.

Mukamurigo Hoziyana w'imyaka 48, [twahinduriye amazina] utuye mu mujyi wa Kigali, mu mwaka wa 1999 yagiye kwipimisha ubwandu bwa virusi itera SIDA asanga yaranduye ariko kubona imiti muri icyo gihe ntibyari byoroshye kuko umuti w'ukwezi waguraga amadorari ya Amerika ibihumbi 6 ; ni ukuvuga asaga miliyoni 5 mu manyarwanda, avuga ko yari yarihebye ko agiye gupfa.

Ati "Nipimishije mu 1999 icyo gihe bapimiraga ahantu hake hari kuri ARBEF, mu bantu bavugaga ko bayibona ni abantu b’abakire cyane bamwe bayitumizaga hanze ariko ntiwabaga uzi ngo ni iyihe utumiza bayikura ahagana he? Twabyumvaga mu nkuru gusa, ubuzima bwanjye bwari butangiye kugenda nabi nakandagira nkumva utuntu, amaguru akagagara ngira ubwoba ko SIDA igiye kunyica."

Akomeza avuga ko nyuma 2004 yatangiye kubona iyi miti, atangira kugarura icyizere cyo kubaho n'ubwo umugabo we yahise apfa muri 2001 ; na we yishwe n'indwara ya SIDA.

Kuri ubu uyu mubyeyi akora akazi ko kugira inama abandi bafite virusi itera SIDA kuri kimwe mu bigo ndera buzima byo mu Mujyi wa Kigali, agahembwa buri kwezi nk'umukozi wa Leta  ndetse akaba yarashatse undi mugabo bahuje ikibazo dore ko  bamaze kubyarana  abana 2 kandi bavutse ari bazima.

Undi mubyeyi ufata iyi miti igabanya ubukana yagize ati "Ikintu rwose Leta y'u Rwanda yadukoreye ni ikintu cyiza cyane  kuko ari imiti bayiduhera ubuntu ari ibizamini babikorera ubuntu nta kintu na kimwe twishyura kubijyanye n'imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA, ndi mutaraga sinjyanibuka ko mfite iyo VIRUSI itera SIDA mbyibuka ngiye kumira ikinini gusa"

Na ho Bagirubwira wo mu Karere ka Rulindo ati "Umuntu udafata imiti biba ari ikibazo, kuko ushobora guhisha abantu ariko Zona niza ntabwo uzabona aho uyihisha cyangwa n'izindi ndwara z'ibyuririzi."

Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu cyita ku buzima (RBC) Dr Nsanzimana Sabin avuga ko imiryango mpuzamahanga yita ku buzima ari yo yabafashije kubona iyi miti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA.

Ubu u Rwanda rukaba rugezer ku rwego rwo gukoresha ikoranabuhanga mu kugabanya ubukana bw'iyi virusi, aho bashaka kujya hanifashishwa imiti y'igihe ishyirwa mu mubiri nk'iyo kuboneza urubyaro.

Uyu muyobozi yagize ati  "Mu mwaka wa 2000 ni bwo imiti yatangiye kuvugwa mu Rwanda umuntu wa mbere wanyoye ikinini yakinyoye 1999 mu buryo bugoranye imibare itwereka ko umuntu yaguraga umuti w'ukwezi agera ku madorari ibihumbi 6, ugasanga ibintu bibagora ariko muri 2003 ni bwo ibintu byahindutse, imiti itangira gukwirakwizwa hose mu gihugu, imfu zari hejuru cyane nko ku bantu 100 babaga bafite virusi itera SIDA 60 barapfaga  ubu ugereranije biri kuri 5% by'abapfa ni ikintu kidasanzwe ariko cyaturutse ku miti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA."

RBC igaragaza ko kugeza ubu mu Rwanda  3% by'Abanyarwanda bafite virusi itera SIDA, abasaga ibihumbi 200  bafata imiti igabanya ubukana bw'iyi virusi.

Buri mwaka Leta y'u Rwanda ikoresha  amadorari y'Amerika miliyoni  zisaga 100, mu manyarwanda ni miliyari zisaga 90 mu kugura iyi miti n'ibizamini bya laboratwari.

Inkuru mu mashusho


Jean Paul TURATSINZE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage