AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Kwibuka28: Ku myaka 12 gusa, Nimukuze yarokoye uruhinja rw'amezi 5

Yanditswe Apr, 09 2022 13:49 PM | 39,883 Views



Nimukuze Clementine wo mu Karere ka Rulindo wari ufite imyaka 12 gusa mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yarokoye uruhinja rw'amezi 5 arujyana iwabo bararurera rurakura. Ubu uwo mwana yarakuze, akaba ashima  ubumuntu n'ubwitange bw'abamurokoye.

Mu Mudugudu wa Rugendabari mu Karere ka Rulindo kwa Nyirakimonyo Esteri ni ho Eliie Tuyishimire  wari ufite amezi atanu muri Jenoside yakorewe  abatutsi yarokokeye, nyuma yo kuhazanwa na Nimukuze Clementine, umwana wo muri uru rugo na we wari ufite imyaka  12. Yamutoraguye ahitwa i Rutonde.

Nimukuze Clementine avuga ko akimara kuzana uyu mwana mu rugo abaturanyi bamuciye intege bamubwira ko atazabaho, icyakora ngo bakomeza kumwitaho uko bishoboka kugeza akuze.

Nimukuze Clementine wari ufite imyaka 12 akarokora uruhinja

I Rutonde ahatoraguwe Tuyishimire Elie kuri ubu hari urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi. Nimukuze  wamurokoye avuga ko nta makuru y'inkomoko y'uyu mwana kuko ahamusanga nta cyangombwa kimuranga cyari hafi ye habe n'undi muntu bari kumwe.

Tuyishimire Elie ntiyagize amahirwe yo gukomeza amashuri icyakora kuri ubu,ni umushoferi ku kigo nderabuzima cya Ntarama, akazi avuga ko akesha kuba yararokotse.

 Ashimira umuryango wamurokoye akavuga atabona icyo awitura gihwanye n'ubuzima bamuhaye. 

Ashishikariza urubyiruko rwarokotse jenoside kudaheranwa n'agahinda ahubwo bagahaguruka bakiteza imbere.

Tuyishimire Elie warokowe ari uruhinja

Ku ruhande rw'umuryango warokoye uyu mwana na bo ngo baterwa ishema no kuba bobona atera imbere uko bwije n'uko bukeye, bavuga ko ikibazo cyose bagize bamwiyambaza nk'umwana babyaye. 

Kugeza ubu Tuyishimire avuga ko nta makuru na make afite y'inkomoko ye, ibi ni byo bituma arushaho gutekereza cyane ku cyatuma ataba mu bwigunge ahubwo akarushaho gukora cyane no gushaka inshuti.


MBABAZI Dorothy



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage