Yanditswe Apr, 09 2022 13:49 PM | 39,883 Views
Nimukuze Clementine wo mu Karere ka Rulindo wari ufite imyaka 12 gusa mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yarokoye uruhinja rw'amezi 5 arujyana iwabo bararurera rurakura. Ubu uwo mwana yarakuze, akaba ashima ubumuntu n'ubwitange bw'abamurokoye.
Mu Mudugudu wa Rugendabari mu Karere ka Rulindo kwa Nyirakimonyo Esteri ni ho Eliie Tuyishimire wari ufite amezi atanu muri Jenoside yakorewe abatutsi yarokokeye, nyuma yo kuhazanwa na Nimukuze Clementine, umwana wo muri uru rugo na we wari ufite imyaka 12. Yamutoraguye ahitwa i Rutonde.
Nimukuze Clementine avuga ko akimara kuzana uyu mwana mu rugo abaturanyi bamuciye intege bamubwira ko atazabaho, icyakora ngo bakomeza kumwitaho uko bishoboka kugeza akuze.
Nimukuze Clementine wari ufite imyaka 12 akarokora uruhinja
I Rutonde ahatoraguwe Tuyishimire Elie kuri ubu hari urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi. Nimukuze wamurokoye avuga ko nta makuru y'inkomoko y'uyu mwana kuko ahamusanga nta cyangombwa kimuranga cyari hafi ye habe n'undi muntu bari kumwe.
Tuyishimire Elie ntiyagize amahirwe yo gukomeza amashuri icyakora kuri ubu,ni umushoferi ku kigo nderabuzima cya Ntarama, akazi avuga ko akesha kuba yararokotse.
Ashimira umuryango wamurokoye akavuga atabona icyo awitura gihwanye n'ubuzima bamuhaye.
Ashishikariza urubyiruko rwarokotse jenoside kudaheranwa n'agahinda ahubwo bagahaguruka bakiteza imbere.
Tuyishimire Elie warokowe ari uruhinja
Ku ruhande rw'umuryango warokoye uyu mwana na bo ngo baterwa ishema no kuba bobona atera imbere uko bwije n'uko bukeye, bavuga ko ikibazo cyose bagize bamwiyambaza nk'umwana babyaye.
Kugeza ubu Tuyishimire avuga ko nta makuru na make afite y'inkomoko ye, ibi ni byo bituma arushaho gutekereza cyane ku cyatuma ataba mu bwigunge ahubwo akarushaho gukora cyane no gushaka inshuti.
MBABAZI Dorothy
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru