AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Ku munsi wa nyuma wa Expo igiciro cy'ibicuruzwa cyaragabanyijwe

Yanditswe Aug, 12 2019 08:13 AM | 5,397 Views



Abitabiriye imurikagurisha mpuzamahanga ryaberaga i Gikondo bashima imitegurire yaryo ndetse n'uburyo abamurika bagabanyije ibiciro kuri uyu munsi wa nyuma waryo.

Gusa ariko hari bimwe mu bicuruzwa byashize harimo n’ibyo abaguzi bari bishyuye.

Umunsi wa nyuma w’imurikagurisha waranzwe n’urujya n'uruza rw'abaturage basiganwaga n'amasaha kugira ngo ridafunga batabonye bimwe mu bicuruzwa  bakeneye, kuko abenshi bamaze kumenyera ko n’ibiciro bimanuka iyo rigeze ku musozo. 

Gusa hagaragaye ibura rya bimwe mu bicuruzwa birimo na gaz abaguzi bishyuye bamwe bagenda batazibonye kubera gushirana abazicuruzaga.

Abamurika na bo bagabanyije ibiciro ku bicuruzwa kugira ngo batabisubizayo bamwe bikababera umuzigo watuma batanga amafaranga nk’abaturutse mu bice bya kure mu gihugu no hanze yacyo.

Urugaga rw'Abikorera, PSF rugaragaza ko muri ibi byumweru 3 iri murikagurisha rimaze ryitabiriwe n'abagera ku bihumbi 300    hatabariwemo abarijemo kuri iki cyumweru na bo wabonaga ari benshi cyane.

Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda Soraya Hakuziyaremye avuga ko iri murikagurisha mpuzamahanga ryaranzwe n'udushya ndetse abantu baritabira cyane rikaba rikeneye ko ubutaha ryabera ahantu hagutse.

Iri murika gurisha mpuzamahanga ryatangiye kuva taliki ya 22 Nyakanga kugeza kuri iki cyumweru taliki ya 11 Kanama saa sita z'ijoro. 

Inkuru mu mashusho


Jean Paul TURATSINZE 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage