Yanditswe Aug, 12 2019 08:13 AM | 5,397 Views
Abitabiriye imurikagurisha mpuzamahanga ryaberaga i Gikondo bashima imitegurire yaryo ndetse n'uburyo abamurika bagabanyije ibiciro kuri uyu munsi wa nyuma waryo.
Gusa ariko hari bimwe mu bicuruzwa byashize harimo n’ibyo abaguzi bari bishyuye.
Umunsi wa nyuma w’imurikagurisha waranzwe n’urujya n'uruza rw'abaturage basiganwaga n'amasaha kugira ngo ridafunga batabonye bimwe mu bicuruzwa bakeneye, kuko abenshi bamaze kumenyera ko n’ibiciro bimanuka iyo rigeze ku musozo.
Gusa hagaragaye ibura rya bimwe mu bicuruzwa birimo na gaz abaguzi bishyuye bamwe bagenda batazibonye kubera gushirana abazicuruzaga.
Abamurika na bo bagabanyije ibiciro ku bicuruzwa kugira ngo batabisubizayo bamwe bikababera umuzigo watuma batanga amafaranga nk’abaturutse mu bice bya kure mu gihugu no hanze yacyo.
Urugaga rw'Abikorera, PSF rugaragaza ko muri ibi byumweru 3 iri murikagurisha rimaze ryitabiriwe n'abagera ku bihumbi 300 hatabariwemo abarijemo kuri iki cyumweru na bo wabonaga ari benshi cyane.
Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda Soraya Hakuziyaremye avuga ko iri murikagurisha mpuzamahanga ryaranzwe n'udushya ndetse abantu baritabira cyane rikaba rikeneye ko ubutaha ryabera ahantu hagutse.
Iri murika gurisha mpuzamahanga ryatangiye kuva taliki ya 22 Nyakanga kugeza kuri iki cyumweru taliki ya 11 Kanama saa sita z'ijoro.
Inkuru mu mashusho
Jean Paul TURATSINZE
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru