AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Uko umutekano wifashe muri iyi minsi mikuru isoza umwaka

Yanditswe Dec, 26 2021 19:12 PM | 105,369 Views



Ku munsi ubanziriza Noheli abantu basaga ibihumbi 5 nibo bafatiwe mu makosa yo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid19, gusa Polisi y’u Rwanda ikaba iravuga ko umutekano ku munsi wa Noheli wagenze neza.

Abakora imirimo itandukanye mu mujyi wa Kigali bo bavuga ko barimo gukaza ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid19, kuko kwirara bigira ingaruka zikomeye ku buzima bwabo.

Muri iyi minsi mikuru, hirya no hino mu mujyi wa Kigali abaturage baba bari mu mirimo y'ubushabitsi itandukanye, niko hari n'abahaha ibicuruzwa by'ubwoko butandukanye kugira ngo barusheho kuryoherwa n'iminsi mikuru. 

Hari abagaragaza ko amafaranga arimo kuboneka muri iyi minsi mikuru ariko bakagira impungenge z'imikorere yabo, mu gihe imibare y'abandura covid19 yakomeza kuzamuka.

Nzayisenga Samuel yagize ati "Tugerageza kubahiriza ingamba, tugahagarara muri metero kugira ngo hataba ubucukike, iyi ndwara ni ikibazo kitubangamiye."

Muri iyi minsi mikuru Polisi y'u Rwanda ivuga ko hari abaturage bakomeje kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, aho ku munsi ubanziriza Noheli hafashwe abantu barenga ibihumbi 5 barenze ku mabwiriza ndetse n'abandi barenga 1200 bafashwe batubahirije isaha yo kugera mu rugo.

Ijoro ryakeye ho hafashwe barenga 4600 barenze ku mabwiriza mu gihe abarengeje amasaha yo kugera mu rugo bo ari 1100.  

Umuvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera avuga ko uku kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 gushobora kuba intandaro y'ikwirakwira ry'icyorezo, abantu bakwiye kwizihiza iminsi mikuru birinda n'icyorezo.

"Nibizihize umwaka mushya wa 2022 baheje iki cyorezo, aho muhuriye muvuge muti turaheza Covid19, kugira ngo abantu bumve ko twatangira umwaka mushya twese turi bazima tukaba tubasaba kutadohoka kuko icyorezo kiracyahari cyahinduye isura ariko ntaho cyagiye, bumve ko ingamba zose zihari ari izo kugira ngo zibarinde."

Inzego z'ubuzima zigaragaza ko icyorezo cya Covid-19 cyubuye umutwe bituma n’umubare w’abandura urimo kuzamuka cyane mu mujyi wa Kigali. 

Polisi y'u Rwanda iravuga ko umutekano ku munsi wa Noheli wagenze neza muri rusange ndetse nta n'impanuka njyana muntu yabaye.

Kwizera John Patrick




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage