Yanditswe Oct, 05 2022 19:48 PM | 117,273 Views
Mu gihe isi yose
yizihiza umunsi mpuzamahanga wa mwalimu mu Rwanda, abarimu bishimira ko leta
yita ku mibereho yabo, uko mwarimu yitabwaho niko n'ireme ry'uburezi rirushaho
kuzamuka ndetse n’igihugu kikarushaho gutera iterambere.
Kigero Havuga Alex ni umwarimu ku rwunge rw'amashuri rwa Ndera ni mu karere ka Gasabo, afite imyaka 58 akaba amaze imyaka 37 akora umwuga w'uburezi.
Ubu iki ni icyumweru cya 2 cy'umwaka w'amashuri 2022-2023, ubu abarimu barimo gukora ibishoboka byose kugira ngo batange ireme ry'uburezi uko bikwiye kuko Leta yakoze ibyo yagombaga gukora kugirango umwarimu abeho neza.
Ku ishuri Good
Shepherd Academy riherereye Bumbogo mu karere ka Gasabo rifite umwihariko wo
kwigisha abana b'incuke barimo n'abafite ubumuga muri gahunda yiswe inclussive
education.
Abarimu bashishikariye gutanga uburezi n'uburere ku bana bose.
Ababyeyi nabo
bashimangira ko uruhare rwa mwarimu mu iterambere ry'uburezi mu Rwanda ari
ntagereranywa.
Umuyobozi mukuru
wa Kaminuza yigenga ya Kigali, Dr Rusibana Claude avuga ko mwarimu agira uruhare
rukomeye mu iterambere ry'igihugu.
Kuri iyi tariki5 Ukwakira, ni umunsi mpuzamahanga wa Mwarimu, umunsi ngarukamwaka washyizweho n’Ishami
ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burezi, ubumenyi n’umuco (UNESCO) mu 1994.
Kuri uyu munsi wa mwalimu hazirikanwa uruhare n’umusanzu wa mwalimu mu burezi.
Insanganyamatsiyo y’uyu munsi wa mwalimu muri uyu mwaka iragira iti 'Umwalimu ishingiro ry’impinduka mu burezi'.
Brig.Gen Rwivanga yasabye abiga muri RICA gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho
Jul 07, 2023
Soma inkuru
General Gatsinzi Marcel yashyinguwe
Mar 16, 2023
Soma inkuru
Ingabo Congo zongeye kurasa ku butaka bw'u Rwanda
Jun 10, 2022
Soma inkuru
U Rwanda rwamaganye amakuru avuga ko RDF ifasha abarwanya FARDC
Mar 29, 2022
Soma inkuru
Abayobozi b'inzego z'ubuzima mu ngabo zo muri EAC mu nama ku bufatanye
Feb 17, 2022
Soma inkuru
Perezida Kagame yashimye inzego z'umutekano ku bwitange zagaragaje muri 2021
Dec 30, 2021
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda zatangaje ko ntaho zihuriye n'ibikorwa by'abahoze ari abarwanyi ba ...
Nov 09, 2021
Soma inkuru
Col Karuretwa yagizwe Brig General, anagirwa umuyobozi muri RDF
Nov 05, 2021
Soma inkuru