Yanditswe Nov, 25 2020 18:13 PM | 101,639 Views
Abaturage
batuye mu midugudu ya Kangondo ya mbere, Kangondo ya kabiri na Kibiraro ya
mbere mu mujyi wa Kigali bagiranye ibiganiro na Minisiteri y'Ubutegetsi
bw'Igihugu n'ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali hagamijwe gushaka umuti urambye
w'ibibazo by'imiturire bigaragara muri aka gace.
Muri iyi midugudu ibarizwa mu Kagali ka Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali hari abaturage basaga 1000 bagomba kuhimurwa kuko hari ibibazo bishingiye ku miturire itanoze igaragara muri iyi midugudu.
Mutwarasibo Pierre ni umugabo ufite inzu yaguze miliyoni n'igice muri Kangondo ya kabiri. Iyi nzu ifite icyumba kimwe n'uruganiriro ayibanamo n'umugore we n'abana 4.
Inzira zigana aho atuye n'ihurizo rikomeye ahuriyeho n'abatari bake. Agaciro k'inzu afite n'imiterere y'ahantu atuye nibyo ashingiraho avuga ko yiteguye kwakira ingurane y'inzu azabamo Busanza muri Kanombe ahubatswe inzu zagenewe abatuye mu manegeka.
Mu biganiro byahuje abaturage bo muri iyi midugudu na Minisitiri y'Ubutegetsi bw'Igihugu n'ubuyobozi bw'umujyi wa Kigali, abaturage basobanuriwe ko imyubakire igaragara muri aka gace batuyemo itajyanye n'igihe ndetse hari n'abatuye mu buryo bushobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.
Ubuyobozi busonanura ko bwahisemo kubaka inzu zijyanye n'igihe mu kagali ka Busanza mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro.
Aba ni bamwe mu baturage bahise batangira gusaba imfunguzo z'inzu bemerewe kugira ngo batangire kuzimukiramo kuko barambiwe ubuzima babayemo.
Gusa, ku rundi ruhande hari abaturage bavuga ko batifuza kwimurwa abandi bakifuza amafaranga kurusha guhabwa inzu.
Minisitiri w'Ubutetsi bw'Igihugu, Prof.Shyaka Anastase asaba abaturage bagiye kwimurwa mu midugudu ya Kangondo ya mbere, Kangondo ya kabiri na Kibiraro ya mbere kumva neza impamvu z'igikorwa cyo kubimura kuko iyi gahunda itari muri iyi midugudu gusa kuko ibikorwa byo mwimura abaturage bikorwa no mu bindi bice bindukanye by'igihugu.
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Rubingisa Pudence avuga ko ku ikubitiro abaturage 48 ari bo bagiye kwimurwa mu mpera z'iki cyumweru abandi na bo bakazajya bimurwa buhoro buhoro. Inzu 420 ni zo zigiye kuzura Busanza.
Umujyi wa Kigali kandi ugaragaza ko abaturage ibihumbi 640 ari bo batuye mu manegeka kuyabavanamo bikaba bisaba kubikora buhoro buhoro.
KWIZERA John Patrick
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru