AGEZWEHO

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...
  • Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023 – Soma inkuru...

Kiyumba TVET School igiye kwakira amasomo ya Coding

Yanditswe Aug, 24 2022 16:40 PM | 142,251 Views



Mu ntangiriro z’umwaka w’amashuri 2022-2023 ishuri ry’imyuga rya Kiyumba, riratangirana n’ishami rya coding ryigisha ibijyanye no gukora program za mudasobwa, abasanzwe biga kuri iri shuri bavuga ko muri rusange iki kigo cyatangiye kugaragaza impinduka muri aka gace.

Umwaka urashize abanyeshuri aba mbere basoje amasomo mu myuga itandukanye muri TVET Kiyumba, hari abavuga ko iki ari igikorwa remezo cyazanye icyizere cy’iterambere mu rubyiruko bishingiye ku bumenyi ngiro. 

Hagenimana Baptiste arangije umwaka mu ishami ry’ubwubatsi, we na bagenzi be bahamya ko ikoranabuhanga ari kimwe mu bizamufasha kunoza umwuga w’ubwubatsi cyane ko bibafasha kwiga mu buryo bugezweho.

Mu rubyiruko rwo muri aka gace harumvikanamo icyizere cyo gukemuka kw’ikibazo cy’ibura ry’akazi kubera iri shuri bahawe na Perezida Paul Kagame. Ikindi bishimira ni ukuba barubakiwe ishuri rigezweho bagereranyije n’andi basanzwe babona muri aka gace cyangwa hirya no hino cyane mu bice by’icyaro.

Kugeza ubu umubare w’abana biga muri iri shuri ntabwo uhwanye n’ubushobozi bwaryo, ubuyobozi buravuga ko ku bufatanye n’inzego zirikuriye uyu mwaka ugiye gutangira hazatangizwa ishami ryigisha ibijyanye no gukora program za mudasobwa. 

Ingabire Domitila uriyoboye avuga ko iri shami ubwaryo buzazamura izina n’agaciro k’iki gikorwa remezo.

Kiyumba TVET School rifite ubushobozi bwo kwakira abana babarirwa muri 700 ariko uyu mwaka ushize ryari ryigiwemo na 140. 

Mu byumba 20 byagenewe kwigirwamo hakoreshejwe umunani gus, abana bahacumbikiwe bari 70 nyamara hari imyanya y’abagera kuri 400. 

Abarimu bahigisha ubu ni 23 ariko mu mwaka utaha TVET Kiyumba izongerwa batandatu cyane ko hazaba hari n’amashami mashya.


Alexis Namahoro



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage