AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Kigali ikomeje kuza ku isonga mu bwiyongere bwa COVID19: Birapfira he ?

Yanditswe Dec, 30 2021 15:42 PM | 138,650 Views



Abatuye Umujyi wa Kigali bavuga ko hatagize igikorwa ngo abaturage bubahirize amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID19, ubwiyongere buri kugaragara muri iyi minsi bwatuma uyu mujyi usubira muri gahunda ya Guma mu rugo.

Ahahurira abantu benshi nko ku masoko,muri za gare ndetse no mu nsinsiro ni ho usanga bamwe mu batuye uyu Nujyi wa Kigali barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID19.

Bamwe mu batuye uyu mujyi bavuga ko ubwiyongere bw’iki cyorezo buri kugaragara bubateye impungenge ku buryo bushobora gutuma basubira muri gahunda ya guma mu rugo.

Inzego z’ibanze na zo zakajije umurego mu guhanga udushya dutuma amabwiriza yo kwirinda COVID19 hubahirizwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bumbogo Rugabirwa Deo avuga ko tumwe mu dushya bari kwifashisha harimo na kamera zibafasha kugenzura iyubahirizwa ry’aya mabwiriza mu duce dutandukanye.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa arasaba abatuye uyu mujyi guhindura imyitwarire kuko ubwandu bwa COVID19 bwarushijeho kuzamuka.

Umuvugizi wa Polisi wungirije CSP Africa Apollo avuga ko muri iyi minsi mikuru isoza umwaka abaturage bakwiye kwitwararika ku mabwiriza yo kwirinda COVID19.

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko mu minsi ishize 7 kugera tariki 29 Ukuboza habonetse abarwayi  bashya ba COVID19 6373. Umujyi wa Kigali wihariye abarenga 1/2 kuko bo bangana 3980.


Jean Paul TURATSINZE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage