AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Kigali: Hateraniye inama yiga ku mibereho myiza y'abaturage ku rwego rwa Afurika

Yanditswe May, 21 2019 08:37 AM | 6,552 Views



Iyi nama yabereye i Kigali, kuri uyu wa Mbere tariki 20 Gicurasi 2019, yahuje bamwe mu bamisitiri bashinzwe imibereho myiza y'abaturage, impuguke n'abashakashatsi, n'abakozi bo mu mashami anyuranye y’umuryango w’Abibumbye bo mu bihugu 23 bya Afurika bikoresha ururimi rw'Icyongereza n'Igipolutugali bagera ku 100.

Abayitabiriye barasangira inararibonye ku mikoreshereze y'amafaranga agenewe kuzamura imibereho y’abaturage (Social Cash Transfer) n'uko yarushaho guteza imbere abo agenerwa.

Minisitiri ushinzwe umurimo n’imibereho y’abaturage muri Sierra Leone Adekunle Milton King na Winnie Mwasiagi ushinzwe gahunda zo kurengera abaturage muri Kenya bavuga ko mu bihugu byabo iyi gahunda yatanze umusaruro ufatika.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu Dr. Alvera Mukabaramba, avuga ko kugira ngo umusaruro wa gahunda zo guteza imbere abaturage ugerweho, inzego zose zigomba kumva inshingano zazo.

Iyi nama ibaye ku nshuro ya 7, iteraniye i Kigali kubera ubusabe bw’u Rwanda rushaka kwifatanya n’ibindi bihugu 40 kuzajya rusangira nabyo inararibonye mu mikoreshereze y’amafaranga yo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Abitabiriye iyi nama bazanasura abaturage bo mu turere twa Rwamagana, Gakenke, Nyanza na Gasabo, mu rwego rwo kureba uko gahunda ziteza imbere imibereho y'abaturage zishyirwa mu bikorwa.


Ni inkuru ya John BICAMUMPA




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage