AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Kigali: Abatuye Rwezamenyo na Nyamirambo bahangayikishijwe n' ubujura

Yanditswe Sep, 12 2016 10:27 AM | 2,864 Views



Abaturage bo mu Mirenge ya Rwezamenyo na Nyamirambo yo mu karere ka Nyarugenge bavuga ko bahangayikishijwe n'ubujura bukomeje kwiyongera mu masaha y'ijoro na mugitondo, bigatuma abacuruzi bafunga kare ndetse n'abakiriya babo bagatinya kugenda nijoro kuko bamburwa. Ubuyobozi bw'akarere ka Nyarugenge buvuga ko hakajijwe umutekano ku buryo hamaze gufatwa abajura 57 bazaga ku isonga muri ubu bugizi bwa nabi.

Uduce twa Mumena n'ahazwi nka Cosmos mu murenge wa Nyamirambo ndetse n'utundi duce two mu murenge wa Rwezamenyo hibasiwe n'ubujura bw'udutsiko tw'insoresore zambura abaturage mu gihe cy'ijoro no mu rukerera ndetse bagasahura amaduka, ibi bikaba bikomeje guhungabanya umutekano w'abaturage b'akarere ka Nyarugenge.

Ibi byemezwa kandi na Mucamukibatsi Helmenegilde ushinzwe umutekano mu mudugudu w'Amizero mu murenge wa Nyamirambo uvuga ko izi nsoresore bigoye kuzihashya bitewe n'umubare w'abarara irondo aho usanga abantu 4 aribo bazenguruka mu mudugudu wose .

Umuyobozi w'akarere ka Nyarugenge Kayisime Nzaramba avuga ko bahagurukiye iki kibazo ku bufatanye n'inzego zishinzwe umutekano ku buryo hari umubare w'abajura bamaze gutabwa muri yombi bagera kuri 57, agasaba abaturage gutangira amakuru ku gihe : "Iyo tumaze kubona amakuru dupanga operation n'abasirikare bakajya gusaka ndetse twagiye dukurayo n'ibikundi by'abantu bagaragaraho ubujura, ikindi twagiye tureba ko hari ibikorwa by'ubujura tukahamenya, kuko n'abaturage ubwabo baba babizi abo nabo twarabafashe, ikindi ubu ni uko turi kongera imbaraga mu irondo ry'umwuga."

Aba baturage batunga agatoki bamwe mu bakora irondo bavuga ko ahanini usanga aribo bakingira ikibaba aba bajura. Cyakora ku ruhande rw'ubuyobozi bw'akarere ka Nyarugenge busaba abaturage gutanga amakuru ku munyerondo wese ugaragayeho ingeso mbi agasimbuzwa.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage