AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Kicukiro: Abasore n'inkumi 17 bafashwe bari mu birori banywa inzoga

Yanditswe Jan, 10 2021 20:39 PM | 4,675 Views



Mu rugo rw'umuturage ruherereye mu kagali ka Kanserege, mu murenge wa Kagarama akarere ka Kicukiro, Polisi y'u Rwanda yahafatiye abasore n’inkumi 17 bari mu birori, kandi binyuranye n’amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID19.

Ni igikorwa bamwe muri uru rubyiruko rwafashwe ruvuga ko rwagitangiye mu masaha y'umugoroba yo kuri uyu wa Gatandatu banywa inzoga burinda bucya kugeza kuri iki cyumweru mu saa tatu ubwo polisi yabafataga.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kicukiro Solange Umutesi avuga ko bagiye gukurikirana bakareba niba nta bayobozi bahishira bo mu nzego z’ibanze bakingira ikibaba bene ibi bikorwa.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda CP John Bosco Kabera avuga ko uru rubyiruko rwatawe muri yombi kubera amakuru bahawe n'abaturage. Gusa ngo rugomba kubibazwa kandi rukanipimisha COVID19 kugira ngo hamenyekane niba rutahanduriye.


Jean Paul TURATSINZE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage