AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Kalisa wari ushinzwe imirimo rusange i Rubavu yasabiwe gufungwa imyaka 7

Yanditswe Sep, 19 2019 12:06 PM | 8,605 Views



Urukiko Rwisumbuye rwa Rubavu kuri uyu wa Kane rwaburanishije mu mizi urubanza ubushinjacyaha buregagamo Kalisa Roger wahoze ari umukozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Rubavu

Ubushinjacyaha  buvuga ko  uyu Kalisa Roger yagize uruhare mu gushyigikira no gufasha rwiyemezamirimo Mutemberezi Jerome gukoresha inyandiko mpimbano zemeza ko yakoze imirimo y'ubwubatsi mu Karere ka Gasabo, akaba afite indi nyandiko mpimbano y' ubwishingizi yatanzwe na Banki ya KCB ivuga ko afite garantu yo kuba yahabwa iryo soko.

Bugaragaza  ko mu buryo banyuranye abashinzwe akanama k'amasoko, Akarere ka Gasabo ndetse na KCB bose bamweretse mu magambo no mu nyandiko ko izi mpapuro ari impimbano ariko akabirengaho agategeka ko Mutemberezi ahabwa amasoko harimo iryo kubaka Umudugudu w'Icyitegererezo wa Muhira ndetse n'Ikigo Nderabuzima cya Rugerero.

Mu kwiregura kwe Kalisa avuga ko inyandiko z'ipiganwa z'amasoko zihabwa akanama z'amasoko kandi akaba atakabamo kuko itegeko ritabyemera.

Gusa avuga ko aho yabimenyesherejwe yasabye ko rwiyemezamirimo yamburwa isoko akanakurikiranwa, aho yashimangiye ko byakozwe.

Kalisa Kandi avuga ko abamushinja bose bagiye bivuguruza banavuguruzanya.

Ubushinjacyaha bukaba bwamusabiye igifungo cy'imyaka irindwi n'ihazabu ya miliyoni eshatu ndetse agatanga n'amagarama y' urubanza. Gusa Kalisa we asaba kurenganurwa agahanagurwaho icyaha.

Muri uru rubanza kandi abareganwa na Kalisa ntabwo bagaragaye mu rubanza, kuko bo ubuhamya bwabo bamaze kubushyikiriza urukiko, Rwiyemezamirimo Mutemberezi Jerome we akaba yaraburiwe irengero.

Uru rubanza rukaba ruzasomwa tariki ya 11 Ukwakira 2019 ku isaha ya saa munani.

Jean-Claude KWIZERA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage