Yanditswe Sep, 19 2019 12:06 PM | 8,605 Views
Urukiko
Rwisumbuye rwa Rubavu kuri uyu wa Kane rwaburanishije mu mizi urubanza
ubushinjacyaha buregagamo Kalisa Roger wahoze ari umukozi ushinzwe imirimo
rusange mu Karere ka Rubavu
Ubushinjacyaha buvuga ko uyu Kalisa Roger yagize uruhare mu gushyigikira no gufasha rwiyemezamirimo Mutemberezi Jerome gukoresha inyandiko mpimbano zemeza ko yakoze imirimo y'ubwubatsi mu Karere ka Gasabo, akaba afite indi nyandiko mpimbano y' ubwishingizi yatanzwe na Banki ya KCB ivuga ko afite garantu yo kuba yahabwa iryo soko.
Bugaragaza ko mu buryo banyuranye abashinzwe akanama k'amasoko, Akarere ka Gasabo ndetse na KCB bose bamweretse mu magambo no mu nyandiko ko izi mpapuro ari impimbano ariko akabirengaho agategeka ko Mutemberezi ahabwa amasoko harimo iryo kubaka Umudugudu w'Icyitegererezo wa Muhira ndetse n'Ikigo Nderabuzima cya Rugerero.
Mu kwiregura kwe Kalisa avuga ko inyandiko z'ipiganwa z'amasoko zihabwa akanama z'amasoko kandi akaba atakabamo kuko itegeko ritabyemera.
Gusa avuga ko aho yabimenyesherejwe yasabye ko rwiyemezamirimo yamburwa isoko akanakurikiranwa, aho yashimangiye ko byakozwe.
Kalisa Kandi avuga ko abamushinja bose bagiye bivuguruza banavuguruzanya.
Ubushinjacyaha bukaba bwamusabiye igifungo cy'imyaka irindwi n'ihazabu ya miliyoni eshatu ndetse agatanga n'amagarama y' urubanza. Gusa Kalisa we asaba kurenganurwa agahanagurwaho icyaha.
Muri uru rubanza kandi abareganwa na Kalisa ntabwo bagaragaye mu rubanza, kuko bo ubuhamya bwabo bamaze kubushyikiriza urukiko, Rwiyemezamirimo Mutemberezi Jerome we akaba yaraburiwe irengero.
Uru rubanza rukaba ruzasomwa tariki ya 11 Ukwakira 2019 ku isaha ya saa munani.
Jean-Claude KWIZERA
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru