AGEZWEHO

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...
  • Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023 – Soma inkuru...

KWIBUKA25: Mu gusoza Inama Mpuzamahanga hibanzwe ku ''Guhitamo Ubumuntu”

Yanditswe Apr, 06 2019 08:41 AM | 7,121 Views



Ku munsi wa kabiri w'ibiganiro by'inama mpuzamahanga kuri Jenoside yakorwe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 impuguke mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ndetse n'abashakashatsi bagaragaza ko kwishakamo ibisubizo  kw'Abanyarwanda ari wo musingi wubakiweho mu guhagarika jenoside ndetse no guhangana n'ingaruka zayo.

Ni ikiganiro cyibanze ku ''guhitamo ubumuntu mu gihe habuze ubumuntu'' hashingiwe ku bihe byaranze jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Umunyamakuru akaba n'umwanditsi Jean-François Dupaquier, umwe mubatanze ikiganiro, yagaragaje ko ubukana bwa  Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 ari ikimenyetso cy'urwango n'amacakubiri ubuyobozi bw'icyo gihe bwabibye mu banyarwanda hifashijwe  itangazamakuru.


JEAN-FRANÇOIS Dupaquier yagize ati “Urwango rwari mu binyamakuru rwanteye agahinda, kugeza n’aho ubwo Perezida Habyarimana yaje i Paris muri  Mata 1991, mu kiganiro n’abanyamakuru namweretse ikinyamakuru Kangura muri nomero yacyo 6, musomera amwe mu magambo yari yuzuyemo urwango, Perezida Habyarimana aransubiza ati “iwacu ibyo tubyita uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo nahise numva ubufatanye bwe n'.... niyo mpamvu uyu munsi tugaruka ku ruhare rw' itangazamakuru nk’igikoresho gikomeye mu kubiba urwango mu banyarwanda  nk’uko byagaragaye kuri radiyo Radio RTLM izwi i burayi nka radiyo y' imihoro”. 

Maj. Gen. Charles Karamba, Umugaba Mukuru w'Ingabo zirwanira mu kirere, umwe mu ngabo za RPA zagize uruhare mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n'urugamba rwo kubohora igihugu, agaragaza ko umukoro utari woroheye izi ngabo mu guhagarika Jenoside ndetse no gukomeza urugamba.

MAJ. GEN. CHARLES Karamba, Umugaba Mukuru w'Ingabo zirwanira mu kirere yagize ati;

“Ingabo za RPA zari zifite umuyobozi kandi iyo ufite umuyobozi mwiza kandi wubaha ugakurikiza ibyo akubwiye ibintu byose biroroha, igice cya nyuma cy’urugamba rwo kwirukana ubuyobozi bubi bwicaga abaturage kugira ngo ugarure ubumuntu bwabuze nicyo gice cyari kigoranye ari narwo rugamba rwo guhagarika Jenoside, umuyobozi wacu yari afite ikibazo cyo gusaranganya ingabo ze nkeya ndetse no kunesha Leta yarimo ikora Jenoside”.

Charles Petrie, wabaye umunyabanga mukuru w'umuryango w'abibumbye wungirije avuga uyu muryango wagaragaje intege nkeya mu Rwanda kimwe nahandi ku isi aho uba ukeneweho gutabara abari mu kaga.

Charles Petrie, wabaye umunyabanga mukuru w'umuryango w'abibumbye wungirije yagize ati;

“Nababwira ko General Dallaire atigize atsindwa mu Rwanda yakoze ibishoboka byose n' ingabo nkeya yari afite icyo gihe ,nta muntu mu kanama gashinzwe amahoro ku isi washakaga kugira icyo akora kubyaberaga mu Rwanda, gusa byaje guhinduka ariko amazi yari yamaze kurenga inkombe kuko 3/4 by'abaturage bari bamaze kwicwa, u Rwanda rwabaye igitambo cyo gutsindwa kw' umuryango wabibumbye muri Somalia nkuko uyu munsi Syria yabaye igitambo cy' ibyabereye muri Lybia”.


Nyuma yo kunesha umwanzi ndetse no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, umwanditsi akaba n'umujyanama mu biro bya Perezida wa Repubulika Jean Paul Kimonyo avuga ko ubuyobozi bwa RPF Inkotanyi  bwari bufite inshingano zihambaye zo kongera kuzahura igihugu cyari kimaze gusenyuka gusa byasabaga guhitamo icyihutirwaga kurusha ibindi by'umwihariko kunga ubumwe bw'Abanyarwanda bwari bwasenyutse.

Jean Paul Kimonyo, Umujyanama mu biro bya Perezida wa Repubulika:

“Gushyiraho ubuyobozi bugendera kuri demokarasi y' ubwumvikane, kuko FPR yabonyeko ikintu cya mbere cyihutirwaga ari ubumwe bw'Abanyarwanda ari yo mpamvu hagombaga kujyaho system ya politiki yubakiye  kubwiganze bw’amajwi ariko na none hagasigasirwa ubumwe bw'Abanyarwanda. Ikindi byari ngombwa kubaka iterambere rishyira umuturage imbere iki nacyo ntabwo abantu babivuzho kimwe kuko ibindi bihugu byiyubakaga bishingiye ku nkunga y’Umuryango Mpuzamahanga n’izindi gahunda ziba zarakorewe ahandi ngo zize gushyirwa mu bikorwa mu Rwanda”.


Margee Ensign, Umuyobozi wa  Dickinson College muri Leta ya Pennsylvania muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika  we ashima ubuyobozi bw'u Rwanda bwishatsemo ibisubizo mu banyarwanda mu kwihutisha ubutabera ndetse n'iterambere ry'igihugu harimo Gacaca, Umuganda, Ubudehe ndetse na ‘Gira Inka’.

Iki kiganiro kimwe n'ibindi byagarutsweho muri iyi Nama Mpuzamahanga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi bigamije kurushaho  guhangana n'abayipfobya nyuma y'imyaka 25 ibaye ndetse no kugira ngo itazagira handi yongera kuba  ku Isi.

Inkuru ya Eddy Sabiti



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage